Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuyobora umujyi wa Kigali

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Samuel Dusengiyumva

Samuel Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali nyuma y’amatora yakozwe na Biro y’Inama Njyanama kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.

Abajyanama 12 b’Umujyi wa Kigali barimo batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika ndetse n’abandi batowe bahagarariye uturere dutatu tugize umujyi, barahiriye inshingano.

Indahiro z’aba bajyanama zakiriwe n’urukiko rukuru.

Hahise hakurikiraho kwitoramo Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.

Christian Kajeneni Mugenzi ni we watorewe kuba Perezida wa Njanama, Marie Grace Nishimwe atorerwa kuba Visi Perezida mu gihe
Liliose Larisse Nyinawinkindi ari we watorewe kuba umunyamabanga.

Samuel Dusengiyumva atowe ari we mukandida rukumbi wari wiyamamaje kuri uwo mwanya.

Samuel Dusengiyumva ni umwe mu bajyanama batandatu b’Umujyi wa Kigali baheruka gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Tariki 23 Ukuboza 2023 nibwo Samuel Dusengiyumva yari yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -