EAR Byumba igiye kuzamura impano z’abana mu mupira w’amaguru

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Byari ibyishimo muri aya marushanwa

Mu Itorero rya Angilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Byumba ngo banyotewe no kubona iterambere ry’umupira w’amaguru kandi ugashingira ku bana bakiri bato kugira ngo bazakurane imbaraga n’ubuhanga muri uyu mukino.

Ni ibyatangajwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Nyiricyubahiro Ngendahayo Emmanuel, avuga ko bifuza ko abo bana bazajya batoranywamo abakinnyi bo mu makipe akomeye mu gihugu, ni biba ngombwa bagere no mu mahanga.

Hari mu birori byo gusoza Shampiyona y’umupira w’amaguru ma ma Paruwase agize Diyoseze ya Byumba, byabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.

Paruwase ya Humure yo mu Karere ka Gatsibo n’iyo yegukanye igikombe mu bagabo itsinze Paruwase ya Bisika yo mu Karere ka Gicumbi.

Ni mu gihe mu bakobwa, ikipe ya Paruwase ya Ngarama yo mu Karere ka Gatsibo yatsinze Paruwase ya Mukono yo mu Karere ka Gicumbi.

Abitabiriye aya marushanwa bagaragaza ko inzego zose zikwiriye gufasha kubaka umupira w’abakiri bato, bagashima EAR Gicumbi ibazirikana cysne cyane mu bihe by’ibiruhuko.

Bavuga ko iri rushanwa ryabafashije kwimurika kuko hari abakinnyi b’ikipe y’abakobwa bari kurambagizwa n’Ikipe y’Inyemera yo mu Karere ka Gicumbi ikina mu cyiciro cya Kabiri.

Umwe muri bo ati ” Dushimira Musenyeri kubera iyi mikino yashyizeho yo mu Ivugabutumwa, turamusaba kujya duhura n’andi ma Diyoseze kugira ngo tumenyane, hanakomeza kuboneka impano nyinshi.”

Mugenzi we avuga ko iyi mikino ibafasha kwirinda kwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi bikanazamura urwego rw’imikinire yabo.

- Advertisement -

Ati ” Birasaba ko ababifite mu nshingano badufasha bakajya bagera kuri ibi bibuga, bakatuzamurira impano.”

Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Nyiricyubahiro Ngendahayo Emmanuel, avuga ko bagiye gukurikirana impano z’abato kuva ku myaka 7 kugera kuri 12.

Ati ” Nibishoboka mu myaka 10 iri imbere cyangwa 8, tuzabe dufite umukinnyi uvuka hano muri Gicumbi uzajya gukina mu makipe mpuzamahanga hanze.”

Avuga ko bagiye guha ubumenyi abazatoza abo bana maze bazifashishe ibibuga by’amashuri, banatange ibikoresho byose kugira ngo impano z’abato zibyazwe umusaruro.

Ati ” Ku buryo umunsi ku munsi, tujye twongera n’amarushanwa yabo, no ku bigo by’amashuri n’aho batuye ku misozi.”

Muri iri rushanwa ryateguwe na Diyosezi ya Byumba, ikipe ya mbere yegukanye amafaranga ibihumbi 500 Frw, iya Kabiri ihabwa ibihumbi 300 Frw n’ibikoresho byifashishwa mu mupira w’amaguru.

Byari ibyishimo muri aya marushanwa

Amarushanwa atuma batishora mu biyobyabwenge
Musenyeri Ngendahayo yiyemeje gufasha abanyempano mu mupira w’amaguru
Bahawe ibihembo bishimishije
Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Nyiricyubahiro Ngendahayo Emmanuel aconga ruhago

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW