Gatsibo : Hari insoresore zakoze itsinda ryumviriza  mu ijoro  ingo z’abiha ‘Akabyizi’

Mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, haravugwa abasore bakoze itsinda ry’abantu 15 rigenda mu ijoro ryumviriza ingo z’ababutse urugo by’umwihariko abageni barongoye.

Bamwe mu baturage banenga iryo tsinda bavuga ko bitari bikwiye mu muco nyarwanda.

Umwe yagize ati “ Abo basore guhera saa tatu ( 21h00), saa yine (22h00) , barara amajoro bagenda, bakagenda kumviriza kwa runaka, akagenda kwa runaka, ubwo yamara kumva wowe wakoze gahunda yo mu buriri, agahita afatiraho akagenda ahandi.”

Uyu akomeza ati “ N’ubuyobozi twagerageje kubabwira izo nsoresore.Iyo bigeze nijoro, ujya kumva imirindi.Ubwo nibo banavamo kwiba.Ni benshi bagera kuri 15 nge ndabazi.”

Aba baturage bavuga ko banahindukira bakiba ingo z’abaturage.

Umwe ati “ Abo basore bagenda bumviriza ingo z’abaturage ugira ngo sinabajura ahubwo,abo ni abajura.

Undi muturage ati “ Icyo gihe iyo amaze kumva ibyo mwakoze mu buriri bwanyu, aherako akajya kwiba

Umwe mu basore ukekwa kuba muri iryo tsinda ndetse akaba arihagarariye , yabwiye BTN TV  ko koko bajya bakora icyo gikorwa gusa ubu babihagaritse.

Ati “Ikibazo barimo kuvuga cyo kumviriza , ibyo bintu koko hari nk’ahantu habaga habaye ubukwe , nk’umusore yaraye ashatse, noneho tukavuga ngo reka tujye kumva ko azi kubikora neza( igikorwa cyo mu buriri) ariko ubu nta bantu bagishaka.”

- Advertisement -

Akomeza ati “ Sinahamya ko hatari abakibikora ariko nge icyo gikundi (itsinda) ntabwo nkikibamo.”

Uyu avuga ko iyo babaga bumvirije umugeni mu gitondo babwiraga uwo musore uko igikorwa cyagenze ndetse ko yiyemerera ko yumvirije ingo zirenga eshatu.

Ubyobozi bw’umurenge bwa Kabarore buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo ku buryo abakekwa muri ibyo bikorwa bafatwa, bagakurikiranywa.

UMUSEKE.RW