Hari “Vinaigres” zakuwe ku isoko ry’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
"Vinaigres" zakuwe ku isoko ry'u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya “Vinaigre” izwi nka Discovery White Vinegar n’iyitwa Hlaal White Vinegar.

Imwe ikorwa n’uruganda rwitwa Tamu Tamu Heat Spices Ltd, indi igakorwa na Cheeter Group Ltd.

Ni nyuma yo gufunga ibi bigo byakoraga nk’inganda zitunganya ibiribwa mu buryo butemewe.

Ni mu itangazo ryasohowe na Rwanda FDA rivuga ko bashingiye ku Itegeko No 47/2012 of 14/01/2013 rigena imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti mu Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya gatandatu

Igira iti “Nta muntu wemerewe gukora, gutegura, guhunika, gufunika cyangwa kubika ibiribwa bigenewe gucuruzwa atubahirije amabwiriza y’isuku yuhugenewe”.

Rwanda FDA ivuga ko hashingiwe k’ubugenzuzi n’isesenguramakuru byakozwe, imenyesha abantu bose ko yafunze ibigo Tamu Tamu Heat Spices Ltd na Cheeter Group Ltd bikora nk’inganda zitunganya ibiribwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rikomeza rigira riti “Ibi bigo kandi ntibikurikiza ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge.”

Biturutse ku ifungwa ry’ibyo bigo, Rwanda FDA yahise ihagarika ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibicuruzwa, Discovery White Vinegar yakozwe na Tamu Tamu Heat Spices Ltd na Hlaal White Vinegar yakozwe na Cheeter Group Ltd.

Rwanda FDA yamenyesheje abantu bose kandi ko iki cyemezo gikumiriye ku isoko ry’u Rwanda ibindi biribwa byose byaturuka muri ibyo bigo bibiri byafunzwe.

- Advertisement -

Yasabye abantu kandi guhagarika gukoresha ibyo bicuruzwa no kubivana mu bindi biribwa no kubishyira ahagenewe ibiribwa bitagomba gukoreshwa.

Vinaigres” zakuwe ku isoko ry’u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW