Hatanzwe amahugurwa ku mukino wa ‘TEQBALL’ wageze mu Rwanda

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abatoza n'abasifuzi bahuguwe uko umukino wa TEQBALL ukinwa

Abasifuzi n’abatoza bahuguwe ku mukino wa TEQBALL wagejejwe mu Rwanda aho bahuguwe uko usifurwa, uko utozwa ndetse ni uko ukinwa.

Abasifuzi n’abatoza baturutse mu makipe atandukanye by’umwihariko banemeye gukina TEQBALL bashyizwe hamwe bahugurwa uko uwo mukino utozwa, uko ukinwa ni uko usifurwa.

Amahugurwa yakozwe mu buryo bubiri aribwo bubanza kwiga amategeko y’umukino nyuma bahurira kuri stade ya Nyanza bashyira mu ngiro ibyo bigishijwe.

Ubusanzwe umukino wa TEQBALL ukinirwa ku meza yabugenewe ukanakinwa n’abazi umupira w’amaguru.

Perezida wa Rwanda TEQBALL Federation (FERWATEQ), Ntirenganya Frederic avuga ko bihaye inshingano zo guhugura abakinnyi, abatoza n’abasifuzi ba TEQBALL baturutse mu makipe bafite.

Yagize ati “Twabahuguye baturutse mu makipe dufite atandukanye twe nka Federation ya TEQBALL aho twaberetse iby’ibanze umuntu aheraho asifura cyangwa atoza kuko twasanze iyo umuntu hari ubumenyi afite bimworohera.”

Bamwe mu bahuguwe bavuze ko ibyo bigishijwe ari uburyo bwiza bwo kunguka ubumenyi bwisumbuye bujyanye n’umukino wa TEQBALL.

Mbungira Ismaël yagize ati“Njye ubwanjye biramfashije kuko hari ibyo ntarinzi ariko aya mahugurwa duhawe arabinyeretse.”

Aibomana Jean Claude nawe ati”Byose ni ukwiga ndigishijwe birimo no guhugurwa ibijyanye na TEQBALL ubu ngize inshingano nanjye zo kubyigisha abandi kugirango bibafashe.”

- Advertisement -

Kugeza ubu umukino wa TEQBALL watangijwe mu Rwanda aho icyiraro gikuru kiri mu akarere ka Nyanza, bakaba bafite amakipe 10 akina TEQBALL ari naho abahuguwe baturutsemo.

Abatoza ba TEQBALL barabihuguriwe
Abayobozi ba TEQBALL mu Rwanda nabo bitabiriye amahugurwa yayo
Abakinnyi ba TEQBALL beretswe uko umukino ukinwa n’uburyo ukinwamo
Abatoza n’abasifuzi bahuguwe uko umukino wa TEQBALL ukinwa

THÉOGENE NSHIYIMANA 

UMUSEKE.RW i Nyanza