Imikino Olempike: Ingabire Diane ntiyasoje Irushanwa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kugira ibyago byo kuba uwa nyuma mu isiganwa rye rya mbere ubwo basiganwaga n’igihe mu cyumweru gishize, Umunyarwandakazi Ingabire Diane yongeye gukubitika ubwo yananirwaga gusoza isiganwa  yasiganwaga mu muhanda hamwe n’abandi mu Mikino Olempike iri kubera i Paris.

Ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama ni bwo abagore 92 bahagurutse ahitwa Trocadéro, aho banyonze amagare ibilometero 158 mu muhanda, bahatanira umudali wa Zahabu.

Kimwe na bagenzi bamaze guhatana, Umunyarwandakazi Ingabire Diane akomeje kutoroherwa n’Imikino Olempike kuko ari mu bakinnyi 14 batabashije gusoza iy’uyu munsi.

Iri risaganwa ryegukanwe n’Umunyamerika Kristen Faulkner wakoresheje amasaha atatu, iminota 59 n’amasegonda 23. Uyu munyamerika yahise yandika amateka kuko hari hashize imyaka 40 nta mugore w’Umunyamerika utwara umudali wa zahabu mu Mikino Olempike yo gusiganwa banyonga amagare mu muhanda.

Igitangaje na none, ni uko Kristen Faulkneratari atari kuri gahunda yo kwitabira iri siganwa kuko yajemo ku munota wa nyuma asimbuye mugenzi we Taylor Kinbb wahisemo gushyira imbaraga ahandi hatari mu gusiganwa mu muhanda.

Umudali w’Ifeza watwawe n’Umuholandi VOS Marianne, mu gihe uw’Umuringa wo watahanwe n’Umubiligi Kopecky Lotte. Bombi barushijwe amasegonda 58 na Kristen wa mbere.

Ubwo Ingabire Diane yaherukaga mu muhanda ku wa 27 Nyakanga basiganwa n’igihe, yari yabaye uwa 35 mu bakinnyi 35, asizwe iminota umunani n’amasegonda 27.

Kuri ubu, mu bakinnyi umunani baserukiye u Rwanda, hasigaye Mukandanga Clémentine uzakina Marathon (gusiganwa ku maguru ibilometero 42) ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.

Mu mikino yo kuri iki Cyumweru yamaze kurangira, igihugu cy’Ubushinwa cyatwayemo imidali itanu ya Zahabu bituma rukomeza kuyobora  urutonde rw’ibihugu bimaze gutwara imidali myinshi ya Zahabu (19).

- Advertisement -

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabonye imidali ine ya Zahabu, ruhita rugira 18, mu gihe Ubufaransa bwakiriye iyi mikino bwo na Australia byagumye ku midali 12 ya Zahabu bimaze gukorera.

Hakomatanyijwe imidali ya Zahabu, iy’Ifeza n’iy’Umuringa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku isonga n’imidali 69, aho Ubushinwa bwafashe umwanya wa kabiri n’imidali 45 kuko burusha umwe Ubufaransa bwa gatatu.

Tariki 11 Kanama ni bwo imikino ya nyuma muri iri rushanwa izakinwa.

Ingabire Diane yari mu basiganwe ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024
Diane ntiyahiriwe

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW