Imodoka y’abafana ba APR yerekezaga Tanzania yakoze impanuka

Ubwo berekezaga muri Tanzania, imodoka yarimo abakunzi ba APR FC, yakoze impanuka itarasohoka mu Rwanda kuko yayikoreye Rugende ahazwi nka Nyagasambu.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, yakoze impanuka ubwo bari bageze i Nyagasambu.

Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino wa CAF Champions League ugomba kuyihuza na AZAM FC yo muri Tanzania mu mpera z’icyumweru.

Bamwe mu bakunzi bayo biyemeje kugenda hakiri kare, bagiriye ikibazo mu nzira bari kwinjira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, aho imodoka yari ibatwaye yakoze impanuka.

Amakuru avuga ko imodoka ya Matunda Express yari itwaye abafana ibajyanye ku mupaka wa Rusumo ngo bafate indi ibakomezanya muri Tanzania, bakoze impanuka bageze Rugende aho bagonzwe n’ikamyo batanu muri bo barakomereka.

Abo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kanombe, abasigaye bashakirwa indi modoka na yo yagize ikibazo cy’amatara bituma na yo bayihindura babashakira indi.

Abafana ba APR FC berekeje i Dar es Salaam aho ikipe yabo izakinira na Azam FC ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024 saa kumi n’imwe (17h00), umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Biteganyijwe ko ikipe y’Ingabo izava i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024.

Imodoka yakoreye impanuka i Nyagasambu
Bahise bahindurirwa imodoka inshuro ebyiri

UMUSEKE.RW

- Advertisement -