Ibihugu by’u Rwanda na Congo bikomeje gushakisha icyatuma umubano wabyo usubirana nyuma yo kuzamo ibihato bitewe n’uko buri gihugu gishinja ikindi kubangamira umutekano wacyo.
Ku wa Kabiri byari biteganyijwe ko intumwa z’u Rwanda zerekeza i Luanda mu nama yo ku rwego rwa ba Minisitiri, zigahurirayo n’iza Congo Kinshasa, zikongera kuganira ku myanzuro yafatwa igamije gukemura ikibazo cyo kurebana ay’ingwe.
Kera kabaye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yasohoye amafoto agaragaza Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye ibyo biganiro.
Ubutumwa buyaherekeje bugira buti “Umunsi wa mbere w’ibiganiro bya gatatu byo ku rwego rwa ba Minisitiri biri muri gahunda y’inzira ya Luanda, byabaye kuri iki gicamunsi (ku wa Kabiri), intumwa ziyobowe na Minisitiri (Olivier Nduhungirehe).”
NGIYI VIDEO Y’UBUSESENGUZI
Imbere ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António, wayoboye inama yo ku wa Kabiri, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe zirakomeza ibiganiro kuri uyu wa Gatatu n’intumwa za Congo Kinshasa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mme Therese Kayikwamba Wagner.
Perezida wa Angola, João Lourenço umuhuza mu biganiro bigamije kunga u Rwanda na Congo aherutse gusura u Rwanda ubwo Perezida Paul Kagame yarahiriraga kuyobora igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
- Advertisement -
Nyuma yo kuva mu Rwanda yanagiye i Kinshasa abonana na Perezida Antoine Felix Tshisekedi, nyuma yaho yavuze ko yagijeje ku mpande zombi umushinga w’amahoro, ari na wo intumwa za Congo n’iz’u Rwanda zirimo kuganiraho muri ibi biganiro bya gatatu byo ku rwego rwa ba Minisitiri, nyuma Abakuru b’Ibihugu bakazabona guhura bakabisinyira.
Congo n’u Rwanda bimaze igihe birebana ay’ingwe, byabaye bibi cyane mu mwaka wa 2019 ubwo FDLR yateraga u Rwanda ikica abaturage mu Kinigi, nyuma haje kubura imirwano ikomeye mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 waje kwiyunga na Alliance Fleuve Congo bigahangana n’ingabo za Leta n’ihuriro ry’imitwe n’ingabo z’ibihugu bifatanyije.
AFC/M23 yakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari za Masisi, Rutshuru, Nyiragongo, na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.
UMUSEKE.RW