Kamonyi: Afungiwe mu nzererezi azira gutanga amakuru ku Bayobozi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umuturage witwa Habimana Damien utuye mu Karere ka Kamonyi, afunzwe azira ko atanga amakuru y’ibitagenda ku bayobozi bo mu nzego z’Ibanze zirimo n’Umurenge.

Uyu muturage atuye mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Umugore we, Mariya, avuga ko inzego z’Umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, zaje kumufata zivuga ko afite urusengero yafunguye iwe kandi bitemewe.

Aganira na B&B Kigali FM, Mariya yavuze ko ku nshuro ya mbere inzego z’Ibanze ziza mu rugo rwe na Damien, zaje bafite abashyitsi bane bari bavuye i Kigali tariki ya 18 Kanama, baje kubasura ariko bamara kwinjira, Ushinzwe Umutekano mu Mudugudu agahita ahamagara ku Murenge avuga ko hari abantu bagiye muri urwo rugo gusengeramo.

Akomeza avuga ko inzego z’Umutekano zirimo Polisi zaje zivuye ku Murenge, maze zinjiye zisanga barimo kurya ariko babafata amafoto n’amashusho maze barasohoka.

Umugore wa Damien ufungiwe mu Kigo cy’Inzererezi cya Rukoma, yakomeje avuga ababafotoye bahamagaye inzego zisumbuyeho babasobanurira ibyo babonye, maze babwirwa ko babaganiriza bakabibutsa ko gutumira abantu ngo baze mu rugo gusengana bitemewe.

Mariya yakomeje avuga ko umugabo we, azira ku kuba azwiho gutanga amakuru ku bikorwa bimwe na bimwe bikorerwa muri uyu Murenge wa Rugalika ariko binyuranyije n’amategeko.

Aha harimo nko kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko abubaka bakaba babiziranyeho n’inzego z’Ibanze zirangajwe imbere n’Umuyobozi w’uyu Murenge, Nkurunziza Jean de Dieu.

Bivugwa ko mu ijoro rya tariki ya 24 Kanama, ari bwo Habimana Damien yafatiwe iwe n’inzego zirimo Polisi y’Igihugu maze bamujyana bamubwira ko ashinjwa kuba yarashinze urusengero iwe kandi bitewe.

Umugore wa Habimana, avuga ko asaba inzego nkuru z’Igihugu zirimo Umukuru w’Igihugu, kumurenganura umugabo we agafungurwa, cyane ko azira gutanga amakuru kandi Abanyarwanda basabwa kujya batangira amakuru ku gihe y’ibitagenda.

- Advertisement -

UMUSEKE uganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu, uyu muyobozi yavuze ko ari mu kiruhuko atiteguye kuvuga ku bibazo by’akazi.

Ati “Icyo kibazo njye ntacyo nzi. N’ubwo naba nkizi nta bwo najya gusubiza ibibazo by’akazi kandi muri congé. Icyo kibazo nacyumviye kuri Radiyo ntacyo narinzi. Ibyo akurikiranyweho yabikoze njye ndi muri congé. Ntabyo nzi. Ndakubwiye ngo ndi muri congé. Ubwo urategereza nyivemo cyangwa ushake ahandi amakuru.”

Twagerageje gushaka kuvugana na Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère ariko inshuro zose twamuhagaye ntiyitabye telefone ye igendanwa.

Uretse Meya kandi, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwiringira Marie Josée, ntiyigeze yitaba telefone ye igendanwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu gihe abatanga amakuru y’ibitagenda baba bakomeje guhemukirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bizatuma bazajya bifata kabone n’iyo babona ibikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu Karere ka Kamonyi haravugwa umuturage ufungiwe mu nzererezi azira gutanga amakuru ku Bayobozi

UMUSEKE.RW