Kamonyi: MINUBUMWE yatangiye gusana inzu y’amateka ya Jenoside

Minisiteri y’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu irimo kuvugurura inzu y’amateka ya Jenoside Akarere kari kubatse.

Iyi nyubako yagenewe kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iherereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwo mu Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi.

Umuyobozi ushinzwe Kwibuka no Gukumira Jenoside muri MINUBUMWE, Ingabire Vénéranda yabwiye UMUSEKE ko iyi nyubako igiye gucungwa n’iyi Minisiteri kuko batangiye kuyivugurura kugira ngo ishyirwemo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ingabire avuga ko mu bubiko bwayo hazaba hagaragaramo uko Jenoside yateguwe, abayigizemo uruhare ndetse n’umubare wabayizize.

Ati “Twifuza ko izaba ikigo cy’ubushakashatsi, kurwanya no gukumira Jenoside.”

Avuga ko iyi nyubako y’amateka izaba iri ku rwego rwo hejuru abashakashatsi n’abandi bantu bifuza kumenya uko Jenoside yakorewe abatutsi  yateguwe bazajya bifashisha inyandiko ziyavuga zizaba zirimo.

Ingabire avuga ko hari amateka menshi bafite arimo ay’abiciwe muri aka Karere ka Kamonyi no bindi bice by’Igihugu.

Ati “Buri Rwibutso ruba rufite umwihariko ku mateka ya Jenoside yahabereye.”

Ingabire avuga kandi ko bateganya gutunganya Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Ashimangira ko abakunze gusura inzibutso bafite ababo baharuhukiye iyo babonye ibimenyetso bagafashwa gusobanurirwa baruhuka imitima kuko baba bongeye kunamira ababo bazize Jenoside.

Avuga ko Ubushobozi bw’Akarere ka Kamonyi butari kubemerera gukomeza gucunga iyi nyubako kandi iteganywa kubika amateka ya Jenoside yo ku rwego rw’Igihugu.

MINUBUMWE ivuga ko imirimo yo kuyisana izamara amezi 10, ikuzura itwaye miliyari n’igice by’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyubako yagenewe kubika amateka ya Jenoside yubatswe mu mwaka wa 2006, ubu yari itangiye kwangirika itayabitse.

Umuyobozi ushinzwe Kwibuka no Gukumira Jenoside muri MINUBUMWE, Ingabire Vénéranda
MINUBUMWE yisubije inzu y’amateka ya Jenoside yari ishaje itayabitse
Inzu yagenewe kubika amateka ya Jenoside yari imaze imyaka 18 yubatswe

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW