Karasira Aimable yabonye abunganizi bashya

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga, yamaze kubona abamwunganira bashya nyuma yaho, Me Evode Kayitana na Me Gatera  Gashabana bikuye mu rubanza kubera kwimwa igihembo.

Me Evode Kayitana ubwo yari acyunganira Karasira yabajije urukiko ati “Ese tuzakomeza kunganira Karasira tudahembwa?”

Icyo gihe uwari uyoboye Inteko iburanisha Karasira yijeje Evode Kayitana ko bazabiganira n’inzego bireba hakagira igikorwa.

Nubwo bitatanzweho umucyo mu yandi maburanisha ariko amakuru yizewe Ubushinjacyaha bwasabye abunganiraga Karasira, Me Evode Kayitana na Me Gatera Gashabana ko bagenda bakagaragaza amasezerano bagiranye noneho bakaba bahabwa amafaranga.

Karasira we ubwe yarabyanze ari nabwo nyuma baje kwikura muri uru rubanza.

Karasira yabonye abunganizi

Ubu Karasira Aimable yabonye abandi bunganizi ari bo Me Felecien Gashema na Bruce Bikotwa. Hari amakuru UMUSEKE wamenye ko hari ibaruwa Ubushinjacyaha bwandikiye Karasira, ubwo yasabaga ko mu mafaranga arenga miliyoni 38 Frw arimo n’ama-Euro yafatiriwe n’Ubushinjacyaha ko yakorwamo agahemba abunganizi be.

Kuri iyi nshuro Ubushinjacyaha bwamukuriye inzira ku murima ko nta burenganzira afite ku mutungo. Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza avuga ko ayo mafaranga yayavunikiye akanasigirwa n’ababyeyi be.

Muri iyo baruwa yandikiwe n’umushinjacyaha mukuru Habyarimana Angelique avuga ko ashingiye ku itegeko amenyesha Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga ko nta burenganzira afite kuri uwo mutungo wafatiriwe kugeza igihe bizagenwa ukundi n’inzego zibifitiye ububasha.

- Advertisement -

Twageragejeje kuvugisha umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, Faustin Nkusi ngo agire ibyo atubwira byisumbuyeho kuri iyi baruwa ariko ntibyadushobokeye.

Niba nta gihindutse biteganyijwe ko Karasira Aimable Uzaramba alias Prof. Nigga azaburana muri Nzeri uyu mwaka.

Amakuru yizewe ni uko Me Felecien Gashema na Me Bruce Bikotwa batarahabwa amafaranga bumvikanye na Karasira Aimable arenga miliyoni 18Frw.

Naburana batarahabwa ayo mafaranga ngo ntabwo bazitabira urubanza rwe nubwo yabahisemo kumwunganira.

Ikindi kandi ni uko  bariya batarajya muri sisiteme irimo dosiye ya Karasira.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye avuga ko Me Evode Kayitana na Me Gatera Gashabana babanje kunganira Karasira Aimable Uzaramba bahembwe akiburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo gusa.

Me Evode Kayitana wamwunganiraga yaje kuva mu rubanza asimbuzwa Me Sefu Ntirenganya Jean Bosco akaba yarigufatanya na Me Gatera Gashabana, ariko ntibyakunda kuko na bo baje kwikura mu rubanza.

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga aregwa ibyaha byo guhakana Jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda  haje no kwiyongeramo ibyaha byo kudasobanura inkomo y’umutungo n’icyaha cy’iyezondonke byaje nyuma we ibyo aregwa byose arabihakana.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW