Kenya: Umuntu wa mbere yanduye ubushita bw’Inkende buzwi nka Monkeypox

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Monkeypox yibasiye EAC

Kenya yatangaje ko muri iki gihugu  umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita bw’inkende buzwi nka Monkeypox, yabonetse mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba ku mupaka na Tanzania.

Iyo virusi yabonetse mu muntu wakoraga urugendo ava muri Uganda ajya mu Rwanda anyuze muri Kenya.

Minisiteri y’ubuzima ya Kenya ivuga ko ingendo nyinshi z’abaturage hagati ya Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ziteje ibyago bikomeye ku ikwirakwira ry’iyi ndwara mu karere.

Abarwayi b’ubushita bw’inkende banatangajwe ko bagaragaye mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Centrafrique.

Ubu bushita bw’inkende buzwi nka ‘mpox’, bwahoze buzwi nka ‘monkeypox’, ni indwara iterwa na virusi ya ‘monkeypox’.

Yandurira ku gukoranaho n’uruhu (umubiri) rw’uwayanduye. Ishobora no kwandurira mu bitonyanga bito cyane byo mu buhumekero.

Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru.

Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo .

- Advertisement -

Ubusanzwe ikira nta kibazo mu byumweru biri hagati ya bibiri na bine. Ariko abo yakariye bisaba ko bahabwa ubuvuzi bwihariye.

UMUSEKE.RW