Kera kabaye umuceri wa Bugarama wabonye abaguzi

Hari hashize igihe kirekire abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko bejeje amatoni y’umuceri ukabura isoko ukajyanwa mu bubiko undi ukaguma ku mbuga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangajeko iki kibazo kuri iki cyumweri tariki ya 18 Kanama 2024 kirara gikemutse.

Butangaza ko nta muceri waba uri ku mbuga cyangwa mu bubiko wongera kuharara wose, kuko uri bugurwe kandi ba nyirawo bagahabwa amafaranga.

Dr. Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yagize ati “Iriya miceri yose ije gupakirwa, Koperative zose zirahita zishyurwa.”

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi avugako ku mbuga hari umuceri ungana na Toni 350 naho uri mu bubiko hari toni 8000.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wayoboraga MINICOM, ari mu bo Perezida Kagame yanenze ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, hamwe n’iz’Abadepite, ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024.

Icyo gihe Perezida Kagame yanenze abayobozi batamenya ibibazo biri mu nshingano zabo, ariko ikirushijeho kuba kibi ngo ni ’ukubimenya ntugire icyo ubikoraho’, ndetse no kudakorana kw’inzego, aho yatanze urugero ku bahinzi b’umuceri muri Rusizi bawejeje bakabura isoko.

Perezida Kagame ati “Narimo nshakisha amakuru kuri Internet, nza kubona ku mbuga nkoranyambaga abantu batabaza ko bahinze umuceri bareza, amatoni n’amatoni arababorana kuko adafite aho ajya, adafite abayagura.”

Ati “Nafashe telefone ndabaza, nsanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi arabizi, nsanga uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu ntabizi cyangwa se arabizi, byose biri hagati, Minisitiri w’Intebe wagiyeho na we yari abizi igice.”

- Advertisement -

Umukuru w’Igihugu yababajwe n’uko abaturage, nk’abo bahinzi bashoye imbaraga zabo n’amafaranga bigapfa ubusa, nyamara baba bakoze ibyo ubuyobozi bubatoza buri munsi.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi