Kigali : Abaturage basobanuriwe amahirwe ari mu mushinga  ‘SUNCASA’ wo gutera ibiti

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Abaturage basobanuriwe amahirwe ari mu mushinga ‘SUNCASA’ wo gutera ibiti

Bamwe mu baturage bo turere twa Kicukiro , Nyarugenge na Gasabo mu mujyi wa Kigali  , basobanuriwe amahirwe ari mu mushinga ‘SUNCASA’ ugamije gutera ibiti muri utwo duce mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere.

Babitangarijwe ubwo hakorwaga ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha no gushishikariza abaturage n’abayobozi kwitabira ibikorwa by’uyu mushinga.

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze zirimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge itandukanye y’uturere twa Gasabo Kicukiro na Nyarugenge, hamwe n’abaturage muri rusange.

Ubu bukangurambaga ku mushinga SUNCASA bwateguwe mu rwego rwo gutanga amakuru y’ingenzi ku mushinga,  intego zawo, ibikorwa byawo nuko   bizashyirwa mu bikorwa, ndetse n’icyo uzamarira abaturage.

Iki gikorwa, kigamije kandi gukusanya ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage kugira ngo ibikorwa by’umushinga bihuzwe n’ibyifuzo byabo ndetse no kunoza ubufatanye hagati y’abakozi b’umushinga n’abaturage mu rwego rwo gutoranya abagenerwabikorwa no gukangurira abaturage muri rusange kwitabira ibikorwa by’uyu mushinga.

Uyu mushinga ugamije gusakaza ibisubizo bishingiye ku bidukikije mu bice by’imijyi, hubakwa ubushobozi bwo guhangana no kubana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere munsi y’ubutayu bwa Sahara (SUNCASA) mu mpine y’Icyongereza.

Watewe inkunga na Guverinoma ya Canada, ukaba uyobowe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Iterambere Rirambye (IISD) hamwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Umutungo Kamere (WRI), ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishyinzwe amashyamba.

Ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga muri Kigali rizakorwa ku bufatanye n’indi miryango itari iya Leta irimo Rwanda Young Water Professional, AVEGA Agahozo, na Albertine Rift Conservation Society (ARCOS).

Muri Kigali, uyu mushinga uzibanda ku kubungabunga icyogogo cya Nyabugogo yo hepfo, hagamijwe kugabanya isuri, inkangu ndetse n’imyuzure.

- Advertisement -

Ku bufatanye n’abafatanya bikorwa batandukanye, uyu mushinga uzubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku baturage basaga 975,000 batuye mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Abaturage banyuzwe nawo…

Shyirambere Sylvere utuye mu Kagari ka Nyakabungo, Umudugudu wa Kerenge, Umurenge wa Jali yavuze ko yishimiye kwitabira ubu bukangurambaga , aho babashije kwakira itsinda ry’abakozi b’umushinga SUNCASA ryabamenyesheje iby’uyu mushinga ndetse n’akamaro uzabagirira.

Yagize ati “Twakiriye neza ibyiza by’uyu mushinga bijyanye no kubungabunga ibidukikije mu gace dutuyemo. Dufite inzira nyinshi z’amazi zangiritse ariko twizeye ko uyu mushinga uzazana impinduka zijyanye n’intego z’umujyi wa Kigali zo kubungabunga ibidukikije mu gihe kizaza.

Yakomeje ati “Ibi bizagira ingaruka nziza ku bishanga bikazanazamura umusaruro w’ubuhinzi. Twishimiye kandi ko uyu mushinga uzaha akazi abatuye mu murenge wacu ku buryo n’inyungu zizabonekamo zizafasha abaturage kubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), Ejo Heza, ndetse no gukora ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’umuryango”.

Ubwo hakorwaga ubu bukangurambaga,hasobanuwe ko uyu mushinga  uzamara imyaka itatu, uhereye muri 2024 kugeza 2026.

Ibikorwa byawo bikazibanda ku gutera amashyamba mashya ku butaka bungana na hegitari 219 no gusazura amashyamba ari kuri hegitari 650.

Hazaterwa kandi ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 1,262, byiyongera ku bindi bizaterwa ku nkengero z’imigezi ndetse no gusubiranya imikokwe yagiye icika kuri za ruhurura ku buso busaga hegitari 395. Mu biti bizaterwa harimo ibiti bisaga 88,000 bizaterwa mu nkengero z’imihanda, mu byanya rusange n’ibizahabwa abaturage byiganjemo ibiti by’imbuto ziribwa.

Mu bikorwa byawo, uyu mushinga uzibanda kandi ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, guhanga imirimo mishya itangiza ibidukikije, harebwa cyane cyane ku gufasha urubyiruko n’abafite amikoro make.

Uyu mushinga kandi uzafasha mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze bwo gushaka ubushobozi n’umutungo wifashishwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije.

Ubu bukangurambaga bwafashije ababwitabiriye gusobanukirwa Umushinga SUNCASA ndetse n’akamaro kawo  mu iterambere ry’umuturage no ku bidukikije.

Ubu bukangurambaga kandi bwabaye umuyoboro wo kungurana ibitekerezo n’abaturage hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze k’uruhare rwabo mu bikorwa byose by’Umushinga.

Usibye kuba hazaterwa ibiti, uyu mushinga witezweho guha imirimo abaturage bangana na 17,000, bityo ugatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu no mu kubungabunga ibidukikije.

Abaturage bavuga ko bishimiye ko uwo mushinga kuko uzabakiza ibijyanye n’inkangu
Abaturage bo mu Kanyinya , Akagari ka Taba nabo bitabiriye ubu bukangurambaga

UMUSEKE.RW