Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi  irakongoka

Mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi  irakongoka.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu tariki 28 Kanama rishyira kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024,bibera mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro .

Inzego za Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) zatabaye ariko biba iby’ubusa kuko imodoka yahiye igakongoka.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyo Polisi idatabara vuba, inkongi y’umuriro yashoboraga no kugera ku nyubako ziri hafi n’aho impanuka yabereye.

Inzego z’umutekano kugeza ubu ntacyo ziratangaza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye imodoka.

Polisi igira inama bantu  ko bakwiye kujya bagenda mu binyabiziga babanje kubigenzura ko ari bizima ndetse bakaba bafite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, ‘controle Techinique’ kugira ngo igihe bahuye n’ibyago cyangwa impanuka babashe kwishyurwa ibyangiritse.

IVOMO: IMVAHO Nshya

UMUSEKE.RW