Muhanga: Umukozi wa Hoteli yasanzwe mu muferege yapfuye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Niyonsaba yasanzwe muri rigole yapfuye

Niyonsaba Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko wakoraga muri Hoteli Saint André mu Karere ka Muhanga yasanzwe mu mu muferege utwara amazi yapfuye, birakekwa ko yishwe.

Niyonsaba yari atuye mu mudugudu wa Gihuma, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko ku munsi w’ejo kuwa mbere Taliki ya 12 Kanama yari afite Konji y’akazi  ajya gusangira icupa n’uwo bakorana, amusezeraho avuga ko atashye iwe mu rugo ubwo hari mu masaha ya ni mugoroba.

Umugore we yamutegereje ijoro ryose abona adatashye mu gitondo bamuhamagara ko batoraguye umurambo we muri rigole.

I saa saba z’Ijoro zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Kanama nibwo umurambo wa nyakwigendera watoraguwe mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya 3 ho mu Kagari ka Gahogo.

Andi makuru akavuga ko Niyonsaba Emmanuel n’umunsi atakoze yazaga kuri Hoteli kuko n’ejo bahamubonye.

Birakekwa ko abamwishe bamutegeye mu nzira ataha baza gushyira umurambo we muri rigole kugira ngo abawubona bavuge ko yaguye muri rigole yasinze.

Gusa nta rwego na rumwe rwa Leta ruremeza  cyangwa ngo ruhakane ko ayo amakuru ari ukuri cyangwa se kuba bikekwa ko yishwe ari ikinyoma.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye ntiyitaba.

- Advertisement -

Abahageze mbere bavuga ko basanze Niyonsaba Emmanuel yakubye ijosi aryamye hasi muri rigole ryo munsi y’ishuri ry’imyuga iGahogo.

Cyakora bamwe mu bo bakorana babwiye Umunyamakuru ko batunguwe n’urupfu rwe kuko atari arwaye.

Niyonsaba Emmanuel asize Umugore n’umwana umwe umurambo we bavuze ko ugiye kujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi.

Turakomeza gukurikirana Inkuru y’urupfu rwe.

Niyonsaba yasanzwe muri rigole yapfuye
Birakekwa ko nyakwigendera yishwe n’abataramenyekana

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW i Muhanga