Nebo Mountain Choir yateguye igiterane kigamije kubaka umuryango utekanye

Korali Nebo Mountain ikorera ivugabutumwa ry’indirimbo mu Itorero rya ADEPR Paruwase ya Kabarondo mu Karere ka Kayonza, yateguye igiterane cy’iminsi irindwi, kigamije kubaka urufatiro ruhamye rw’umuryango.

Ni igiterane cyiswe “Nebo Gospel Week” giteganyijwe ku wa 20-25 Kanama 2024. Kizabera ku Itorero rya Rutagara muri Paruwasi ya Kayonza.

Abazacyitabira bazataramirwa na Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, Bethesaida Choir y’i Kayonza, Penuel Choir, Umurwawera Choir, Abasaruzi Choir, Alpha Choir, Umuseke Choir, Salem Choir, Intwarane Choir, Integuza Choir na Korali Abazumvimpana.

Rev. Past Valentin Rurangwa, umuyobozi w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Past Desire Habyarimana ukunzwe mu nyigisho z’umuryango, Rev. Past Gilbert Ngirababyeyi na Past Kayitare ni bo bazagabura ijambo ry’Imana.

Ubuyobozi bwa Nebo Mountain Choir buvuga ko “Nebo Mountain Week” izatanga umusanzu mu kubaka umuryango hashingiwe ku ndangagaciro za gikirisitu.

Hakirumukene Albert, Umuyobozi wa Korali Nebo Mountain yabwiye UMUSEKE ko amakimbirane mu muryango agenda afata indi ntera, akaba ari yo mpamvu biyemeje gufatanya na Leta kubaka umuryango utekanye.

Avuga ko ingaruka z’amakimbirane mu muryango zirimo gatanya, intonganya za hato na hato zigera ku bana, itorero n’igihugu bivuye mu kutita ku ndangagaciro z’umuryango.

Ati “Twahisemo guhugura Inshuti z’Umuryango, bari basanzwe bakora ako kazi kugira ngo nabo tubongerere ubumenyi.[…] Kugira ngo ibyo twakora ubu bitazarangirira ku munsi w’igiterane.”

Hakirumukene avuga ko bafite intego yo gushishikariza abashakanye gukorera hamwe hagamijwe kwereka abandi ko gukorera Imana biteza imbere umuryango.

- Advertisement -

Muri “Nebo Gospel Week” hazaberamo ibikorwa birimo urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa mu ngo, hazatangwa amatungo magufi azahabwa imiryango 50 itishoboye ndetse n’ibikorwa byo kuganiriza abana bataye ishuri bakishora mu mihanda.

Kuva mu 2011, Nebo Mountain Choir bategura igiterane ngarukamwaka kigamije gufasha abatannye kugaruka ku Mwami Yesu, kiberamo n’ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye.

Nebo Mountain Choir igizwe n’abubatse ingo ariko badakuze cyane. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2004 ari itsinda ry’abanyeshuri baririmbaga mu biruhuko, mu 2016 nibwo yatangiye gukora mu buryo buhoraho.

Kugeza ubu Nebo Mountain Choir imaze gushyira hanze indirimbo Icyenda zikoze mu buryo bw’amajwi n’izindi Umunani z’amajwi n’amashusho.

Nebo Mountain Choir mu kiganiro n’itangazamakuru

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW