NUDOR yagaragaje impungenge ku mibereho y’abafite ubumuga mu gihe cy’ibiza

Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, ryagaragaje ko mu gihe cy’ibiza, abafite ubumuga bagerwaho n’ingaruka zitandukanye  zirimo no kubura ubutabazi bwihuse .

Ibi babigarutseho ubwo ryahuguraga Abanyamakuru  n’abakozi b’uturere bafite aho bahuriye no guhangana n’imihindagurike y’ibihe  mu turere twa Gisagara ,Ngororero na Karongi, dusanzwe dukorana n’iri huriro .

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] , Dr Mukarwego Beth Nasiforo, avuga ko usanga mu turere tuba tudafite umubare w’abafite ubumuga bityo bikagorana mu kubakorera ubutabazi mu gihe cy’ibiza.

Ati “ Kubera abafite ubumuga benshi usanga naho batuye ubuyobozi ntabwo buba buzi aho baba nuko babayeho. Ugasanga abafite ubumuga igihe habaye ibibazo, mu karere kenshi babura amakuru.”

Dr Mukarwego asaba uturere gukorana na MINEMA mu rwego rwo kwita ku bafite ubumuga  mu gihe cy’ibiza.

Akomeza ati “ Icyo nasaba uturere ni uko bashyiraho itsinda ryajya rifasha abantu bafite ubumuga , bakaganira na Mnisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi,MINEMA, kugira ngo abafite ubumuga bamenye aho batuye.”

Uturere tugomba kuba dufite umubare w’abafite ubumuga bafite muri ako karere, batuye he? ese batuye mu manegeka? basanga batuye mu manegeka, bakabimura nkuko bimura abandi banyarwanda ariko bakabubakira amazu ajyanye n’ubumuga bafite kugira ngo babashe kuba mu mazu bayishimiye. “

Umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imicungire y’ibiza,Hakizimana Francois, nawe ashimangira ko  abafite ubumuga bahura n’ibibazo mu gihe cy’ibiza.

Ati “ Duhura na byo nta nubwo navuga ko byarangiye , abaturage bacu abenshi amazu aba ashaje, ayo mazu hari igihe tubona yaguye . Kandi ayo mazu ntabwo abamo abaturage badafite ubumuga gusa n’abantu bafite ubumuga baba mu mazu bene ayo, tuba twiteguye tuvuga ngo ababa barimo mu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, tukabamenya, twamara kubamenya , tukavuga ngo barihutirwa, nibabe bimuwe mbere yuko umuyaga ugira icyo ukora.”

- Advertisement -

Uyu avuga ko nyuma y’amahugurwa bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Ati “Nyuma y’aya mahugurwa, turaza kwitsa cyane cyane ku bukangurambaga kugira ngo na ba bantu baba bari mu miryango tutazi ibibazo bafite, ni tumara kumenya ikibazo cya buri wese , babone kutugezaho amakuru noneho tumenye icyo tubakorera.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga bw’ingingo n’abakoresha igare ry’abafite ubumuga,Irihose Aimable, ashimangira ko abafite aho bahuriye n’imicungire y’ibiza usanga bagikeneye ubumenyi mu kwita ku bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza.

Ati “Akenshi usanga abantu bafite ubumuga bahura n’imbogamizi zishingiye ku bumenyi bucye ku bakora ibikorwa byo gutabara abandi , imyumvire y’abaturage baba babanye nabo cyangwa se zishingiye ku miterere y’ubumuga baba bafite. Ibyo byose ni ibintu bituma ikibaye cyose , akantu kose wakora, kaba katuma nawe agira intege nke.”

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga witwa Cimate Justice Community,ujyanye  no guhangana n’ibihindagurike y’ibihe , ugamije gushyira umuturage ku isonga.

Dr Mukarwego asanga abafite ubumuga batitabwaho uko bikwiye mu gihe cy’ibiza
Abakozi b’uturere twa Gisagara,Karongi na Ngororero bahuguwe uko bakwita ku bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza
Aimable avuga ko abakozi b’uturere bagikeneye ubumenyi mu kwita ku bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza
Abakozi b’uturere twa Gisagara,Karongi na Ngororero bahuguwe uko bakwita ku bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza

UMUSEKE.RW