Nyamasheke: Abaganga bakiriye umusore wakubiswe ugutwi kwe kuvaho

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Akarere ka Nyamasheke mu ibara ry'umutuku

Mu karere ka Nyamasheke umurenge wa Kagano mu ntara y’iburengerazuba, abasore babiri bavukana bakubise umuntu bamuca ugutwi kugwa hasi.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 24 Kanama 2024, saa moya z’umugoroba, Mu mudugudu wa Kazibira Akagari ka Gako abo basore babiri bavukana ni Sabagirirwa Martin w’imyaka 27 y’amavuko na Abururabo Augustin w’imyaka 24 y’amavuko baciye ugutwi Mundanikure Jean Paul.

Uwimana Damas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano yatangarije UMUSEKE ko urwo rugomo rwatewe no gushyogozanya n’ubusinzi, abarugizemo uruhare batawe muri yombi.

Ati “Nibyo urugomo rwakozwe rwatewe n’uko bashyogozanyaga ku kazi bakora ko kwikorera imizigo bari mu kabari banasinze,  bararwana ababigizemo uruhare bashikirijwe RIB”.

Uwakubiswe agacibwa ugutwi bamujyanye mu bitaro bya Kibogora, ngo abaganga bagerageze kugusubizaho.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ NYAMASHEKE