Nyamasheke: Abataramenyekana batemye insina 102 z’umuturage

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abagizi ba nabi batemaguye insina z'umuturage

Abantu bataramenyekana bo mu Karere ka Nyamasheke, biraye mu rutoki rw’umuturage batemamo insina 102, bamenagura n’ibirahure by’inzu ye.

Ni igikorwa cyamenyekanye ku wa 2 Kanama mu Mudugudu wa Gikuyu mu Kagari ka Ninzi, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Ni mu gihe inzu y’uyu muturage witwa Ingabire Jean Pierre yamenwe ibirahure iri mu Mudugudu wa Mujabagiro utandukanye n’uwo atuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kagano, Bandora Gratien yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko izo nsina zatemwe, kuri ubu ngo baracyashakisha ababigizemo uruhare ngo babiryozwe.

Yagize ati ” Ni byo byarabaye, ikirego cyaratanzwe muri RIB, iperereza rirakomeje ngo ababikoze bamenyekane babiryozwe.”

Abaturanyi ba Ingabire bavuga ko byari byaramutwaye amafaranga menshi yo kuzitera harimo no kuzicukurira, kuzigura ndetse n’ifumbire yashyizemo.

Umwe muri bo avuga hakekwa abarobyi bakoresha imitego ya kaningini mu Kiyaga cya Kivu, kuko bivugwa ko yigeze kubatangaho amakuru iyo mitego bakayamburwa, bamwe muri bo bakajyanwa muri ‘Transit Center’.

Ati ” Bamwe muri bo bamweruriye ko ibyo abakoreye azabyicuza bazamugirira nabi.”

Abaturage basaba ko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose bakagira icyo bamufasha yaba mu kubona abazitemye ndetse no mu bundi buryo nk’umuturage wahuye n’ikibazo.

- Advertisement -
Abaturage babajwe n’ibyakorewe mugenzi wabo
Abagizi ba nabi batemaguye insina z’umuturage
Ibirahure by’inzu babimenaguye

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW