Nyanza FC yashyizeho umuyobozi n’abatoza batavugwaho rumwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ibiro bya Nyanza Fc

Ikipe ya Nyanza FC yahaye akazi, Umunyamabanga Mukuru, Umutoza mushya n’umwungirije batavugwaho rumwe kubera impamvu zitandukanye.

Imyaka irenga itatu irashize ikipe ya Nyanza FC igarutse, gusa muri uko kugaruka kwayo ubu iri mu kiciro cya kabiri.

Mu mwaka uheruka wa shampiyona Nyanza FC ntiyigeze yitwara neza nkuko byahoze mu bijyanye n’umusaruro mwiza kuko ntiyanagaragaye mu makipe yari mu matsinda yahataniye kujya mu kiciro cya mbere.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Nyanza FC yashyizeho umutoza mukuru witwa Uwizeye Oscar akazungirizwa n’uwitwa Sibomana Jean Claude.

Uyu mutoza mukuru ubusanzwe yari yungirije umutoza mukuru muri shampiyona y’umwaka ushize naho umutoza wungirije ariwe Jean Claude yari umutoza w’abana ba Nyanza FC.

Bamwe mu banyamuryango ba Nyanza FC ntibanyuzwe no kuba abo batoza barahawe akazi ko gutoza Nyanza FC.

Umwe muri bo yagize ati”Oscar yari umutoza wungirije kuva Nyanza FC yabaho, inshingano zo kujya mu kiciro cya mbere ntizagezweho none niwe unagizwe umutoza mukuru mu byukuri ntibyari bikwiye.”

Undi nawe ati“Ariko Perezida wa Nyanza FC yabaye ate? Biriya yakoze byo guha ikipe Oscar azabyicuza kandi ntibizatinda.”

Hari abanyamuryango bavuga ko uwagizwe umunyamabanga mukuru w’ikipe witwa Havugimana Emmanuel wasimbuye uwari weguye Ntirenganya Frederick kubera impamvu yise ize bwite, ngo ibyakozwe hishwe amategeko shingiro ya Nyanza FC.

- Advertisement -

Abahaye amakuru UMUSEKE bavuze ko amategeko shingiro ya Nyanza FC yishwe kuko uwayoboye Nyanza FC atari umunyamuryango.

Amategeko shingiro ya Nyanza FC arimo ko inteko rusange iba kandi igafata imyanzuro iyo bibiri bya gatatu(2/3) by’abanyamuryango bahari naho iyo batabonetse irasubikwa igatumizwa nyuma y’iminsi irindwi.

Umwe yagize ati”Amategeko shingiro ya Nyanza FC ntiyakurikijwe kwandikira Perezida usaba kuba umunyamuryango ntibikugira umunyamuryango kuko inteko rusange ntiyabifasheho umwanzuro hagendewe kubyo amategeko ateganya.”

Undi nawe yagize ati”Ni gute wafata umuntu utari umunyamuryango ukamutorera kuyobora umuryango? Kandi amategeko arahari bivuze ngo umunyamabanga mukuru si umunyamuryango nubwo yashyizweho.”

Perezida wa Nyanza FC, Musoni Camille, yemereye UMUSEKE ko ikipe ayoboye yahaye inshingano umutoza mukuru Uwizeye Oscar aho afite amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Yagize ati”Asanzwe ari umutoza wungirije dukoranye imyaka itatu twasanze igihe kigeze ko nawe yahabwa ikipe kandi twamuhaye inshingano zo kujyana ikipe mu kiciro cya mbere.”

Kuba haragiyeho umunyamabanga mukuru wa Nyanza FC atari umunyamuryango, Musoni avuga ko ataribyo kuko yagiyeho hakurikije amategeko shingiro ya Nyanza FC.

Yagize ati”Uwo muntu ubivuga ntabizi hari inyandiko mvugo zihari zanemeje abanyamuryango bashya kandi uwashaka amakuru yaza tukayamuha ibyo twakoze byakurikije amategeko yanemejwe n’inteko rusange.”

Nyanza FC isanzwe inafashwa n’akarere Nyanza yahoze itozwa n’umutoza mukuru Munyashema Gaspard waje kuyivamo kuko havuzwe ko amasezerano yarangiye gusa hakanavugwa ko batishimiye umusaruro yagize ubu akaba ari gutoza AS Muhanga nayo yo mu kiciro cya kabiri.

Uwari Team Manager Kayihura Eric alias Kazungu nawe nta gifite izo nshingano kuko amasezerano yarangiye nawe ari gukora ziriya nshingano muri AS Muhanga.

Bimwe mu byakunzwe kuvugwa harimo no kuba iyi kipe ihabwa amafaranga na leta ariko umwaka wa shampiyona ukaba ushobora kurangira umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme atayisuye cyangwa ngo arebe umukino wayo nk’uko yabigenzaga igishingwa.

Ibiro bya Nyanza Fc

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza