Nyanza: Umugore wakekwagaho kwica umugabo we yararekuwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umugore wo mu karere ka Nyanza wakekwagaho kwica umugabo we yarafunguwe, icyaha gikekwaho undi.

Byukusenge Aline w’imyaka 24 wo mu Mudugudu wa Nyamabuye mu kagari ka Cyerezo mu Murenge wa Mukingo mu karere ka ,yakekwagaho kwica umugabo we witwa Ndagijimana Jacques w’imyaka 25 afatanyije n’abandi.

Icyo gihe RIB yahise itangira iperereza,ita muri yombi uriya mugore akekwaho ko nawe yatemye nyakwigendera akoresheje umuhoro.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko inzego zibishinzwe zasanze uriya mugore wabanaga na nyakwigendera batarasezeranye, babyarana umwana umwe ariko bagahora mu makimbirane.

Icyo gihe uriya mugabo yiriwe ahiga ko aza kwica umugore we maze uriya mugore ahungira mu rundi rugo.

Uriya mugabo ngo  yaje ari kumugoroba ajya muri ruriya rugo afite umuhuro ngo awutemeshe umugore we.

Agezeyo abana bo muri ruriya rugo barasohotse, bamwambura uwo muhoro bameze nkabakiza uriya mugore maze umwana wo muri ruriya rugo rwahungiyemo uriya mugore witwa  Harerimana Jean D’Amour atema uriya nyakwigendera inshuro ebyiri akoresheje wa muhoro uwo mugabo yizaniye.

RIB yabanje guta muri yombi uriya mugore nyuma bari gukora iperereza basanga uriya mugore atabiryozwa niko kumufungura hakaba hari gukurikiranwa uriya musore w’imyaka 18 witwa Jean D’Amour akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Theogene NSHIMIYIMANA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW i Nyanza