Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ifoto ya rusange nyuma y'inama Perezida Paul Kagame yagiranye n'abakuriye ingabo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame, Umugaba Mukuru w’ikirenga yahuye n’abayobozi bo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda bagirana ibiganiro.

Ubutumwa bwo ku rukuta rwa X yahoze ari Twitter buvuga ko baganiriye ku mahoro n’umutekano by’Igihugu.

Perezida Kagame asanzwe ahura n’abasirikare bakuru mu rwego rwo kuganira ku mutekano w’u Rwanda, cyane ko mu nshingano ze harimo kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Nta bindi byatangajwe, gusa iyi nama yakurikiwe n’itangazo ryirukana mu ngabo Rtd Maj Gen Martin Nzaramba na Col. Dr Etienne Uwimana ndetse n’abandi ba Ofisiye bakuru n’abato 19.

Perezida Kagame yanategetse igarikwa ry’amasezerano no kwirukanwa mu ngabo ku bandi basirikare 195.

Kuri uyu wa Kane nibwo umwe mu basirikare ba Congo yarashe yerekeza mu Rwanda, nubwo nta we yishe cyangwa ngo akomeretse. Nta wemenya niba inama y’umutekano yok u rwego rwo hejuru yayobowe n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yaba ifite aho ihuriye n’ibyabaye.

UKO BYAGENZE i RUBAVU

- Advertisement -

UMUSEKE.RW