Perezida wa Centrafrique yashimye u Rwanda rwatoje ingabo ze

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
abasirikare 634 bashya batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, RDF binjiye mu gisirikare

Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, yashimiye Perezida kagame n’ingabo z’u Rwanda zotoje igisirikare cye.

Ni nyuma yo kwinjiza mu ngabo abasirikare 634 bashya batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Ni igikorwa cyabaye  kuri uyu wa 05 Kanama 2024, kibera  kuri Stade ya Camp Kasaï iherereye mu Mujyi wa Bangui.

Uyu muhango wayobowe na Perezida Faustin-Archange Touadéra, unitabirwa n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi.

Perezida wa Centrafrique ,Faustin-Archange Touadéra, yashimye imikoranire iri hagati y’u Rwanda n’iki gihugu, ashima uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Ati “Ku bwange biranejeje cyane.Reka nongere nshimire Perezida paul Kagame,Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, n’ingabo z’u Rwanda ku bw’ubu bufatanye . Ndashimira n’ingabo za Centrafrique ku bw’imikoranire no kuba barashyize mu bikorwa icyerekezo twashyizeho nge n’umuvandimwe wange Perezida Kagame, mwifuriza ishya n’ihirwe yo kongera gutorwa.”

Umwe mu basoje aya masomo amwinjiza mu gisirikare, yavuze ko yiteguye kurinda igihugu akoresheje ubumenyi yahawe n’Abanyarwanda.

Umwe yagize ati “ Twebwe twahawe amasomo akomeye,tuzayashyira mu bikorwa ngo turinde igihugu cyacu, imiryango yacu n’abayobozi bacu. Tuzarangwa n’ikinyabupfura twigishijwe n’Abanyarwanda, bizaturange kuva twinjiye mu kazi.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zépherin Mamadou, yatangaje ko kuba mu ngabo zo hejuru harimo n’iz’u Rwanda ari amahirwe kuko bazigiraho.

- Advertisement -

Ati “ Dukorana n’abavandimwe bacu b’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye zitari ukubungabunga amahoro gusa. Uziko hano hari ingabo nyinshi ariko Abanyarwanda baritanga cyane, bakwiye gushimwa. Turimo gukurikiza urugero dufatira ku Banyarwanda, baba baje ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi n’abaje muri MUNUSCA.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gufatanya na Centrafrique.

Ati “Ndagira ngo nongere mbabwire ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushake bwo gukomeza gukorana na mwe,mu kwigisha ingabo za Centrafrique , bitari ku rwego rw’abasirikare bato gusa ahubwo no mu bindi byiciro by’amasomo ya gisirikare.”

Yakomeje ati “ Amasomo ya gisirikare ni urugendo.Amasomo mwahawe ntabwo arangiriye aha. Ibyo mwigishijwe, ni umusingi muzubakiraho umwuga wanyu wa gisirikare. Muharanire kuzakomeza kubaka igihugu,ubudakemwa .Ntimwambaye imyambaro ya gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye ikizere cy’iki gihugu.”

Abinjijwe  mu Ngabo  za Centrafrique,  ni icyiciro cya Kabiri, baje bakurikira abandi 520 basoje amasomo mu Gushyingo 2023 bose bakaba baratojwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Mu gihe bamara batozwa, bahabwa amasomo atandukanye arimo kuba abanyamwuga mu gisirikare, imyitozo ya gisirikare itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bafashwamo n’Ingabo z’u Rwanda hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye n’iki gihugu.

Perezida wa Centrafique yashimye u Rwanda rwatoje ingabo ze

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique nawe yari muri uyu muhango
Abasirikare bashya bakoze umwiyereko udasanzwe

UMUSEKE.RW