Rafael Osaluwe ntazagumana na AS Kigali

Nyuma yo kuza muri AS Kigali nk’intizanyo yari ivuye muri Rayon Sports, Umunya-Nigeria, Rafael Osaluwe Oliseh, ntakiri mu mibare y’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ikipe ya Rayon Sports yatije AS Kigali Umunya-Nigeria ukina hagati mu kibuga, Rafael Osaluwe Oliseh wari wabuze umwanya uhagije wo gukina muri Murera.

Osaluwe yaje mu mikino yo kwishyura, ndetse ahita afata umwanya ubanzamo, cyane ko ari umwe mu beza bakina hagati mu kibuga n’ubwo yigeze kugorwa n’imvune ubwo yari muri Bugesera FC no muri Rayon Sports.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu Munya-Nigeria atazakomezanya na AS Kigali, ndetse bivugwa ko mu minsi ishize yahoze yifuza gusubira mu kipe yavuyemo. Aho uyu mukinnyi azakina uyu mwaka, ntiharamenyekana kugeza ubu.

Rafael Osaluwe ntazagumana na AS Kigali

UMUSEKE.RW