Rayon Sports yakiriye undi rutahizamu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’Umunya-Cameroun, Aziz Bassane wakuriye muri FC Nantes yo mu Bufaransa.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024, ni bwo uyu rutahizamu w’imyaka 22 yageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe yakirwa n’abarimo Ushinzwe iby’Imari muri Rayon Sports, Nkubana Adrien.

Aganira n’itangazamakuru, Bassane yagarutse ku rugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, agira ati “Natangiye gukina muri FC Nantes mfite imyaka itatu. Nyuma, naje gutaha muri Cameroun mpakina imyaka ibiri muri Cotton [Sports FC]. Kuri ubu ndi ku musozo w’amasezerano yanjye. Ubu ndi mu Rwanda, muri Rayon Sports, nizeye ko bizagenda neza.”

Yavuze kandi ko impamvu yatumye aza muri Gikundiro ari uko ari “Ikipe ikunzwe kandi ifite intumbero nyinshi. Naribwiye nti ‘kuki ntayikinira?’ Nzareba uko bizagenda.”

Uyu musore usatira anyuze ku mpande yahamije ko atari yashyira umukono ku masezerano, ariko ko aje gusozanya n’ikipe hanyuma agasinya.

Yasoje agenera ubutumwa Aba-Rayons, agira ati “Nizeye ko abafana bazanyakira kuko nabwiwe ko ari benshi kandi nanjye niteguye kubakorera ibyiza byinshi. Nzakora uko nshoboye mu kibuga.”

Uyu musore aje asanga Umunye-Gabon Nathanael Iga Ndwangou n’Abanya-Sénégal, Youssou Diagne na Fall Ngagne baherutse kwerekeza muri iyi kipe y’i Nyanza ariko magingo aya bakaba batarerekanwa nk’abakinnyi bayo bashya, kuko bivugwa ko babanje kubagerageza ngo harebwe urwego rwabo.

Rayon Sports ikomeje imyitozo mu Nzove yitegura Shampiyona izatangira tariki 15 Kanama. Murera izatangira Shampiyona yakira Marine FC, ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama, kuri Kigali Péle Stadium.

Bassane yageze i Kigali aje kurangizanya na Rayon Sports
Ni umusore witezweho gukemura ikibazo mu busatirizi bwa Gikundiro
Yakinaga muri Cameroun

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -