RDC: Agahenge kasabwe ntikubahirijwe, imirwano ikomeje guca ibintu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Guhagarika imirwano ku mpande zihanganye muri Congo ntibyigeze byubahirizwa

Guhagarika imirwano  ntibyigeze byubahirizwa,  nk’uko byari  byemejwe nk’umwe mu myanzuro yafatiwe muri Angola, mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo , hagamije gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo ziheruka guhurira  i Luanda muri Angola mu biganiro bigamije gushaka umuti w’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Umwe mu mwanzuro wafashwe ni uguhagarika imirwano (Cessez-le-feu) byagombaga guhita bishyirwa mu bikorwa  kuva tariki 04 Kanama, 2024.

Perezidansi ya Angola yavugaga ko uku guhagarika imirwano bizagenzurwa n’itsinda ribishinzwe.

Kugeza ubu muri Congo imirwano irakomeje ndetse umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira utundi duce two muri Rutshuru,Masisi,Nyiragongo na Lubero.

Umutwe wa M23 watangaje ku cyumweru ko wafashe umujyi wa Ishasha uherereye ku mupaka wa DR Congo na Uganda mu majyaruguru y’intara ya Kivu ya Ruguru muri 60km uvuye mu mujyi wa Rutshuru-Centre .

Radio Okapi ivuga ko Ishasha yafashwe nyuma y’imirwano yamaze amasaha mu gitondo ku cyumweru, hagati ya M23 n’abarwanyi bazwi nka Wazalendo ahitwa Buganza muri 12km uvuye Ishasha.

M23 yafashe uyu mujyi ari naho ibyemezo by’i Luanda  byagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Umutwe wa M23 watangaje ko utarebwa n’ayo masezerano y’agahenge yumvikanyweho mu cyumweru gishize n’abategetsi b’u Rwanda na DR Congo kuko itari ihagarariwe.

- Advertisement -

Mu mpera z’icyumweru gishize, igisirikare cya Congo cyavuze ko kizisubiza uduce twose twafashwe na M23.

Ibi bivuze ko imirwano igomba gukomeza mu gihe cyose igisirikare cya leta cyitarigarurira uduce twose cyambuwe n’uyu  mutwe wa M23.

UMUSEKE.RW