Real Madrid yegukanye Super Coupe, Mbappé atangira neza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kylian Mbappé yatsinze igitego mu mukino wa mbere akiniye Real Madrid, ayifasha gutwara Igikombe kiruta ibindi (UEFA Super Coupe) ku nshuro ya gatandatu, itsinze Atalanta ibitego 2-0.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, kuri National Stadium Warsaw muri Pologne.

Muri Gicurasi ni bwo Atalanta yabonye itike yo kuzakina uyu mukino nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Europa League itsinze Bayer Leverkusen ibitego 3-0. Ni mu gihe Los Blancos yo yatwaye Igikombe cy’Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) itsinze Borussia Dortmund ibitego 2-0, itwara iki gikombe ku nshuro ya yo ya 15.

N’ubwo uyu mukino wari ukurikiwe cyane, abenshi bari bahanze amaso Kapiteni w’u Bufaransa Kylian Mbappé na we utigeze ubatenguha.

Muri uyu mukino wa mbere w’irushanwa Mbappé yari akiniye Real Madrid, yari ari kumwe na Vinicius Jr na Rodrygo mu busatirizi bw’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi ku Isi, mu gihe inyuma yabo hari Jude Bellingham wanatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri.

Federico Valverde ni we wafunguye amazamu ku munota wa 68 binyuze ku mupira yari ahawe na Vinicius Jr. Nyuma y’iminota 11 gusa ni bwo Mbappé na we yaje kwibwira abatanazi atsinda igitego cyashimangiraga intsinzi ya Real Madrid.

Iki gikombe Real Madrid itwaye gitumye ishyiraho agahigo ko kuba ari yo ifite Super Coupe nyinshi (6), mu gihe Barcelona na AC Milan bafite eshanu.

Los Blancos igiye gukomeza imyiteguro ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne (LaLiga) ya 2024/25, aho izatangira isura Mallorca ku Cyumweru, tariki 18 Kanama.

Florentino Pérez yongeye kuryoherwa n’igikombe
Jude akomeje kugira ibihe byiza
Bombi bahesheje ibyishimo abakunzi ba Real Madrid
Mbappé yatangiye akazi atsindira Real Madrid
Bishimiraga intsinzi
Federico Valverde ni we wafunguye amazamu
Real Madrid yongeye gushimangira ko ari ikipe ikwiye icyubahiro

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -