RPL: Abasifuzi mpuzamahanga batanu bari ku munsi wa mbere wa shampiyona

Ingengabihe y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2024-25, irerekana ko abasifuzi batanu mpuzamahanga ari bo bazayabora imikino ku bibuga bitandukanye.

Guhera tariki ya 15 Kanama 2024, ni bwo hazatangira shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagabo, y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryamaze kumenyesha abasifuzi bazayobora imikino y’umunsi wa mbere.

Kuri uyu munsi wa mbere, harimo imikino ibiri y’ibirarane bitewe n’uko APR FC na Police FC zizaba zihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League n’ahuza ayegukanye ibikombe iwayo, CAF Conféderation Cup.

Ikipe y’Ingabo yagombaga kuzakina na Rutsiro FC, mu gihe ikipe y’Abashinzwe Umutekano yagombaga kuzakina na Etincelles FC.

Tariki ya 15 Kanama 2024, hateganyijwe imikino itatu.

Umukino uzahuza Gorilla FC na Vision FC kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa, uzayoborwa na Ngabonziza Jean Paul uzaba ari hagati, Mukirisitu Ange Robert uzaba ari umwungiriza wa mbere, Jabo Aristote uzaba ari umwungiriza wa kabiri na Nsabimana Céléstin uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino uzahuza Bugesera FC n’Amagaju FC kuri Stade ya Bugesera Saa Cyenda z’amanywa, uzayoborwa na Kayitare David uzaba ari hagati, umusifuzi mpuzamahanga, Ndayisaba Said uzaba ari umwungiriza wa mbere, Habumugisha Emmanuel uzaba ari umwungiriza wa Kabiri na Nizeyimana Is’haq uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino wa Mukura VS na Gasogi United, uzabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Saa Cyenda z’amanywa, uzayoborwa na Mulindangabo Moïse uzaba ari hagati mu kibuga, umusifuzi mpuzamahanga, Mugabo Eric azaba ari umwungiriza wa mbere, Mbonigena Seraphin azaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe Bigabo Frank azaba ari umusifuzi wa Kane.

- Advertisement -

Tariki ya 16 Kanama 2024, Kiyovu Sports izaba yakiriye AS Kigali Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Uzayoborwa n’Umusifuzi mpuzamahanga, Rulisa Patience uzaba ari hagati mu kibuga, Nsabimana Evaliste azaba ari umwungiriza wa mbere, Ruhumuriza Justin azaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe Ngabonziza Dieudonné azaba ari umusifuzi wa Kane.

Tariki ya 17 Kanama 2024, Rayon Sports izakira Marines FC kuri Kigali Péle Stadium Saa Cyenda z’amanywa. Uzayoborwa na Irafasha Emmanuel uzaba ari hagati mu kibuga, Ishimwe Didier usanzwe ari mpuzamahanga azaba ari umwungiriza wa mbere, Maniragaba Valery azaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe Mukiza Patrick azaba ari umusifuzi wa Kane.

Umukino wa nyuma kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona, uzaba tariki ya 17 Kanama 2024, uhuze Musanze FC izaba yakiriye Muhazi United Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Ubworoherane.

Uyu mukino uzayoborwa n’Umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel uzaba uri hagati mu kibuga, Safari Hamiss azaba ari umwungiriza wa kabiri, Ndayambaje Hamdan azaba ari umwungiriza wa kabiri mu gihe Ishimwe Réne azaba ari umusifuzi wa Kane.

Abasifuzi mpuzamahanga batanu bari ku munsi wa mbere wa shampiyona
Rulisa Patience yahawe “Derby” y’Umujyi

UMUSEKE.RW