RPL ntiranyurwa n’igisubizo cya Ferwafa ku iyongerwa ry’abanyamahanga

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Urwego rushinzwe gutegura shampiyona y’umupira w’Amaguru y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, Rwanda Premier League, nyuma yo kutanyurwa n’igisubizo cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ku iyongerwa ry’abanyamahanga bakina iyi shampiyona, rwongeye kwibutsa iri shyirahamwe ubusabe bw’abanyamuryango ba ryo.

Tariki ya 18 Kanama 2024, ni bwo Ferwafa yasubije Rwanda Premier League ko abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina iyi shampiyona, ari batandatu nk’uko byari bisanzwe. Nyamara amakipe menshi yari yaguze abanyamahanga benshi yizeye ko hashobora kuzongerwa umubare w’abemerewe gukina mu Rwanda.

Mu gihe habura amasaha make ngo kwandikisha abakinnyi mu gice cya mbere (1st registration period) bishyirweho akadomo, Urwego ruyobora rukanategura shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, rwongeye kuvugira abanyamuryango ba Ferwafa.

RPL, yandikiye iri shyirahamwe iryibutsa inama zahuje Abanyamuryango bose bakina mu Cyiciro cya mbere mu bihe bitandukanye, ko zose zagaragaje ko bifuza ko abanyamahanga bakina mu Rwanda bakongerwa bakava kuri batandatu bakagera ku munani babanza mu kibuga na 12 bajya ku rupapuro rw’abifashishwa ku mukino runaka.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League tariki ya 29 Kanama 2024, uru rwego rwagaragaje ko mu gihe abanyamahanga bakina mu Rwanda baba batongerewe, byateza igihombo amakipe yabaguze kuko yabaguze yizeye ko ubusabe bwa yo buzahabwa agaciro.

Mu gihe RPL ivuga ibi kandi, umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Frank Torsten Spittler we ntakozwa ibyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda.

Gusa nyuma y’ibi byose, iyo ucishije amaso muri shampiyona zikomeye ku Isi, usanga ziha rugari abanyamahanga bifuza kuzikinamo.

Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze igihe mu kibuga nka Haruna Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste wabaye umutoza, bavuga ko babaye abagabo kuko bakinnye mu gihe bari bahanganye n’abanyamahanga bakomeye ariko bikabatera gukora cyane ngo babashe kubona umwanya wo gukina.

Rwanda Premier League yongeye kwandikira Ferwafa iyibutsa ibyifuzo by’abanyamuryango 16 bakina shampiyona y’Icyiciro cya mbere
Ubuyobozi bwa RPL, bwongeye kwibutsa Ferwafa ko ikwiye kumva ibitekerezo by’abanyamuryango

UMUSEKE.RW

- Advertisement -