Rusizi: Asaga Miliyari 5 Frw yabahinduriye ubuzima

Abaturage b’Umurenge wa Butare mu Karere ka Rusizi bavuga ko inkunga bahawe yabafashije kwivana mu bukene. Bamwe baguze amatungo, amasambu, ndetse hari n’abishyize hamwe bagura imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

 

Muri Kamena 2023, nibwo Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango Give Directly batoranyije Imirenge itanu ikennye cyane mu gihugu kugira ngo iyifashe kwivana mu bukene.

 

Imirenge yatoranyijwe ni: Gikomero mu karere ka Gasabo, Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, Shingiro mu karere ka Musanze, ndetse na Butare mu karere ka Rusizi.

 

Uyu murenge wa Butare uri hagati ya Pariki ya Nyungwe n’igihugu cy’u Burundi, uri mu yatoranyijwe, utuwe n’abaturage 25,484 mu ngo 6,290.

 

Ijanisha rinini ry’abatuye uyu murenge batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bidakorwa kinyamwuga, ariko hari bake bakora ubucuruzi nabwo buciriritse.

- Advertisement -

 

Inkunga bahawe yabafashije kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi. Abataragiraga aho bahinga babasha kwigurira imirima yo guhinga, abandi babona igishoro cyo gutangira ubushabitsi.

 

Tschipanda Alex, umuturage wo mu kagari ka Rwambogo, yavuze ko amafaranga yahawe yatumye akora byinshi.

Ati “Nahawe miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, tukimara kuyabona ntwayapfushije ubusa ngo nyajyane mu nzoga n’ibindi. Twakoresheje mu mishinga nk’uko twari twarayiteguye.”

 

Ayabino Stephanie, nawe wahawe inkunga, yavuze ko yamugejeje ku buzima bwiza, ubu abana be bariga neza, kandi yaguze amatungo ndetse n’amasambu.

Ati ” Ntarabona Inkunga, abana banjye bigaga bigoranye, ubu bariga neza naguze inka, ihene, ingurube, naguze n’isambu. Ndashimira abaduhaye inkunga.”

 

Moses Rwaka, ushinzwe guhuza Give Directly n’izindi nzego, yavuze ko isesengura ryakorewe mu Murenge wa Butare ryagaragaje ko inkunga yahinduye imibereho y’abaturage.

 

Ati: “Mbere y’uko tugera muri Butare, abizigamaga bari 17%, ubu ni 95%. Abari bafite akazi gahoraho bari 18%, ubu ni 60%. Abari bafite ibiribwa bihagije bari 5%, ubu ni 55%. Abari bafite imyenda bari 50%, ubu ni 23% bamaze kuyishyura.”

 

Habimana Alfred, umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza kugira ngo ikomeze kubateza imbere.

 

Ati: “Turabasaba kudasesagura ahubwo bakabyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe.”

 

Iyi nkunga ya 1.200.000 ihabwa urugo ku rundi uretse urugo bigaragara ko rwifashije n’urugo rw’umukozi wa Leta.

Abatuye Umurenge wa Butare mu Karere ka Rusizi

MUHIRE Donatien, UMUSEKE.RW / RUSIZI