Umuturage yagaragarije RIB ikibazo cy’abiyita ‘Abameni ‘ babacucura

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
RIB ntabwo izihanganira nagato abakora ibyaha

Rusizi: Umwe mu baturage bo Mudugudu wa Gatuzo mu kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza  ho mu  karere ka Rusizi, yagararije urwego rw’Igihugu rw’ubugenza RIB ko bahangayikishijwe n’ubushukanyi bw’abiyita ‘Abameni’, biba bakoresheje amayeri menshi.

Yabigaragaje Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2024,Ubwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiriye ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko.

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye ubukangurambaga,mu gahinda kenshi yavuze uko yambuwe n’Abameni biyise ababikira b’ikibeho bamurya amafaranga yari afashe  bwa mbere mu buzima bwe.

Ati”Abameni  bampamagaye kuri asomisiyo bigize umubikira na Padiri batumye ngurisha ingurube ibihumbi 90frw  ari ubwa mbere nyafashe   barayarya”.

Umukozi muri RIB mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha, Jean Claude Ntirenganya, yibukije abaturage ko ababambura bahorana na bo,.

Ntirenganya yanavuze ko nk’Urwego rw’Ubugenzacya RIB rutazihanganira abakora ubwo bwambuzi n’abahishira ababikora.

Yanasabye abaturage kuba maso no kwishimira kurya ibyo bavunikiye.

Ati”Tube maso n’ubushishozi,  iki kibazo cy’abambura abantu kubica burundu ntibidusaba kwambuka imipaka, dufate iyambere duhangane nabyo dufate iyambere turandure burundu imico mibi nk’iyo turyoherwe no kurya ibyo twavunikiye”.

Ingingo ya 224 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange umutwe wayo uvuga gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, uwahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo ugamije kugirira nabi abantu  cyangwa ibyabo iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarengeje imyaka 10.

- Advertisement -

Naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ,iyo babihamijwe n’urukiko bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3 ndetse hakiyongeraho ihazabu ya miriyoni 3 frw kugera kuri miriyoni 5 frw.

Abashukanyi baka abantu amafaranga bifashishije ikoranabuhanga biganje mu Mirenge ya Gashonga, Nkungu na Nyakarenzo, yo mu karere ka Rusizi.

Abaturage bavuze akarengane kabo nuko bashukwa n’Abameni

MUHIRE DONAATIEN

UMUSEKE.RW/RUSIZI