Sheikh Nzanahayo yongeye gutorerwa kuyobora “Majlis”

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Nzanahayo Kassim yongeye gutorerwa kuyobora Inama y’Aba-Sheikh mu Rwanda (Majlis Shuyukh) mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Aya matora yabereye mu Kigo Ndagamuco kizwi nko kwa Kadafi, kuri iki Cyumweru. Yitabiriwe n’aba-Sheikh ndetse n’aba-Sheikhat 102.

Abarimo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa wari umushyitsi mukuru, Visi Mufti, Sheikh Mushumba Yunussu, na Sheikh Salim Hitimana wari Mufti w’u Rwanda, bari mu baje gukurikirana aya matora.

Sheikh Mukunzi Sudi wari umuhuza w’amagambo, yabanje gusaba ko habanza gusomwa amagambo y’Imana (Qur’an).

Buri mukandida yabanzaga guhabwa umwanya muto, akabwira aba-Sheikh icyo azabamarira mu gihe baba bamuhaye amajwi ya bo.

Habanje gutorerwa umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa “Majlis Shuyukh”, maze inteko itora iha amajwi Sheikh Said.

Nyuma hahise hakurikiraho umwanya wa Visi Perezida w’iyi Nama, maze Murangwa Djamilu atorwa ku majwi 88 mu Bantu 102 bari bagize inteko itora.

Nyuma y’aho gato, hahise hakurikiraho gutora Perezida wa “Majlis Shuyukh”. Uyu mwanya wariho abakandida babiri barimo Sheikh Gatete Moussa na Sheikh Nzanahayo Kassim.

Ubwo yahabwaga umwanya wo kubanza kugira icyo abwira Inteko itora, Sh. Nzanahayo Kassim yabasabye kongera kumugirira icyizere kugira ngo bakomeze bubake Ubuslam mu Rwanda.

- Advertisement -

Nyuma y’aho, Sh. Gatete Moussa yafashe umwanya ashimira abari bamugiriye icyizere cyo kumwamamaza ariko avuga ko akuyemo kandidatire ye ku bw’impamvu ye bwite.

Inteko itora yemeye ubu bwegure, maze igikorwa cyo gutora Perezida wa “Majlis”. Sheikh Nzanahayo Kassim yatowe ku majwi 80 mu Bantu 102 batoye. We n’abo bafatanyije, bagiye kuyobora manda y’imyaka itanu.

Akimara gutorwa, Sheikh Kassim yasabye aba-Sheikh kuzamuba hafi hagamijwe guteza imbere Idini ya Islam mu Rwanda.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Moussa wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye aba-sheikh ku bwo gukomeza gushyira hamwe no guhuza imbaraga.

Yabasabye kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma bacikamo ibice, kuko gutatana kwa bo ari ko gutakaza imbaraga.

Sh. Nzanahayo ni manda ya Kabiri ye agiye kuyobora “Majlis” nyuma kuyobora uru rwego guhera mu 2019.

Sheikh Nzanahayo Kassim yongeye gutorerwa kuyobora Majlis Shuyukh mu myaka itanu iri imbere
Sheikh Murangwa Djamilu yabaye Visi Perezida wa Majlis
Mufti w’u Rwanda, Sh. Sindayigaya Moussa yashimiye aba-sheikh ku bumwe bakomeje kugaragaza
Abahoze bayobora Umuryango w’Abayislam mu Rwanda, bari baje muri iki gikorwa
Aba-Sheikh 102 ni bo bari baje muri aya matora
Ni amatora yabereye mu Kigo Ndandamuco kizwi nko kwa Kadafi
Komite Nyobozi yatorewe kuyobora Majlis Shuyukh mu myaka itanu iri imbere
Aba-Sheikh bafatanye agafoto n’abayobozi ba Masjlis Shuyukh

UMUSEKE.RW