Sudan: Urugomero rw’amazi rwahitanye abantu 60

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Sudan, Urugomero rw'amazi rwahitanye abantu 60

Muri Sudani Urugomero rw’amazi rwa Arbat rwahitanye abantu 60 abandi baburirwa irengero nyuma yo guturika.

Ibinyamakuru by’imbere muri Sudani byatangaje ko iryo turika ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, biturutse ku imvura nyinshi yaguye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Iyo mvura yatumye Urugomero rw’amazi rwa Arbat, runanirwa kwakira ayo mazi, rurasandara asanga abaturage, abagera kuri 60 bakaba bamaze kubarurwa ko bapfuye abandi bakaba bakomeje kubura.

Ayo mazi yabaye menshi, ku buryo abashinzwe ubutabazi babuze uko bagera muri ako gace mu gihe abandi baturage buriye imisozi ngo bayahunge.

Urugomero rw’amazi rwa Arbat rwubatswe mu 2003, rukaba twakoreshejwaga mu gufata amazi yo mu mujyi wa Port Sudan.

Omar Issa Tahir, ushinzwe ibijyanye no kubungabunga amazi, yatangaje ko “rwasandaye kubera umwuzure w’amazi  , ukwira ahantu hose.”

Amakuru y’Umukuru w’igisirikare cya Sudan, Gen Abdel Fattah Al-Burhan yasuye ahabereye iri sanganya nkuko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe ku rubuga rwa facebook, yizeza abaturage kubafasha mu buryo butandukanye.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW

- Advertisement -