U Rwanda rwahawe ibikoresho bigezweho mu buvuzi bw’umutima

Leta y’u Rwanda yahawe ibikoresho bigezweho mu buvuzi bw’umutima bifite agaciro ka miliyoni 3.3$ (asaga miliyari 4 Frw). Ibi bikoresho bizifashishwa mu kigo cya “My Heart Centre” kiri kubakwa mu Cyanya cy’ubuvuzi i Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

 

Ibi bikoresho byatanzwe na Leta ya Misiri binyuze mu masezerano yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024, hagati ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty..

 

Dr. Nsanzimana yavuze ko indwara z’umutima zihangayikishije cyane kuko zihitana abantu benshi haba mu Rwanda, Afurika, ndetse no ku Isi muri rusange.

 

Yavuze ko iki kigo kizafasha mu guhangana n’icyo kibazo, kikaba kizajya kivura gusa indwara z’umutima, bitandukanye n’ibitaro bisanzwe bihuriza hamwe serivisi zitandukanye..

 

Ikindi ni uko biriya bitaro bizafasha n’abaturage b’ibihugu bituranye n’u Rwanda kuza kuhivuriza aho kujya kure yabyo.

- Advertisement -

 

Ati “Twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye nk’ahavurirwa abana, abagore bikagera ahavurirwa umutima ariko ibi bitaro byo bizajya bivura umutima gusa.”

 

Yashimangiye ko u Rwanda runafite gahunda yo gukomeza kuzamura ubushobozi bw’abaganga bavura umutima.

 

Dr Nsanzimana avuga ko biri muri gahunda yagutse ya kane gukuba Kane (4 ×4) yitezweho kugira byuzuye u Rwanda igicumbi cya serivisi z’ubuvuzi, uru rwego rubumbatiye amagara y’Abaturarwanda n’abanyamahanga barugana rufitiwe imishinga myinshi izatuma icyizere cyo kubaho kirenga imyaka 69,6.

 

4×4 ni gahunda yo kongera umubare w’abaganga byibuze abarwayi 1000 bakabarirwa bane, kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi, indwara zikomeye zavurirwaga hanze bigakorerwa mu Rwanda n’ibindi.

 

Ku ruhande rwa Misiri, Minisitiri Badr Abdelatty yashimiye u Rwanda kuri icyo gikorwa, avuga ko ibikoresho n’iyubakwa ry’ikigo ubwacyo bizafasha mu kugera ku ntego za Perezida Kagame zo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030.

 

Yongeyeho ko, nubwo biteganyijwe ko serivisi za mbere zizatangira mu gihembwe cya mbere cya 2026, barimo gukora cyane ku buryo iki kigo cyazatangira gutanga serivisi vuba.

 

Ati “Turi gukora ku buryo igihe iki kigo kizatangirira gutanga serivisi cyakwigizwa imbere.”

 

Mu 2018, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Sir Magdi Habib Yacoub, wahoze ari umuganga w’indwara z’umutima mu Bwongereza, batangiye ibiganiro bigamije gushinga mu Rwanda ikigo cyita ku ndwara z’umutima.

 

Ibiganiro byaje kugeza ku ishingwa rya The Heart Care and Research Foundation – Rwanda mu Ukwakira 2018.

 

Mu 2021, Madamu Jeannette Kagame na Sir Magdi Habib Yacoub bashyize ibuye ry’ifatizo ku iyubakwa ry’icyo kigo kizakoresha ikoranabuhanga rihambaye.

 

Kuri uyu wa mbere, hasinywe kandi amasezerano azafasha mu kugenzura imiti ituruka mu Misiri iza mu Rwanda n’iya Rwanda ijya muri Misiri.

 

Ibihugu byombi bizajya bikorana mu kugabanya ikiguzi cy’imiti no koroshya uburyo bwo kuyitwara.

 

Uretse serivisi z’ubuvuzi, My Heart Centre izajya itanga amahugurwa n’ubushakashatsi ku Banyarwanda n’abandi bo mu Karere.

 

My Heart Center izajya inigisha abaganga, abaforomo, n’abahanga muri siyansi ku ndwara z’umutima, kugira ngo u Rwanda rugire abakozi bashoboye muri urwo rwego.

 

Icyo kigo kiri kubakwa mu byiciro bitatu ku buso bwa hegitari 4.4. Icyiciro cya mbere kizarangira mu mezi 18 gitwaye miliyoni 20$, kandi imirimo yo kucyubaka ubu igeze kuri 30%.

 

Ibi Bitaro nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 1000 bafite ibitanda mu bitaro, inzu y’isuzumiro ifite ibikoresho bigezweho, ahabikwa imiti, aho abakozi babyo bacumbika, aho babagira umutima n’ibyuma biwusuzuma.

 

Ikindi ni uko bizaba bifite ubushobozi bwo kuvura indwara z’umutima zoroheje n’izikomeye ndetse zisaba ko umutima ubagwa.

Impande zombi zisinya amasezerano
Ahari kubakwa iki kigo cy’ubuvuzi bw’umutima

UMUSEKE.RW