Ubuzima bw’ubuhunzi bwa Massamba Intore n’isomo wakuramo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Massamba Intore mu kiganiro n'Itangazamakuru

Umunyabigwi mu muziki Nyarwanda, umwanditsi w’indirimbo akaba n’Umutoza wazo, Massamba Intore, yatangaje ko ubuzima bw’ubuhunzi yabayemo bwari bugoye cyane kuko abana b’abanyarwanda bahuraga n’ibizazane byinshi, asaba abato gukora ibyo bashoboye byose bakiyubakira igihugu cyabo bagakora ubudasa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura Igitaramo afite mu mpera z’icyumweru tariki ya 31 Kanama 2024 muri BK Arena.

Massamba Intore yabajijwe ku buzima bw’ubuhunzi yabayemo mu gihe yari impunzi mu Burundi nk’abandi banyarwanda benshi bari barameneshejwe n’ubutegetsi bwariho.

Massamba Intore yavuze ko byari bigoye cyane ku buryo nko mu Ishuri abana b’abanyarwanda bagorwaga cyane ku buryo mu ishuri bafatirwaga ku manota 85% cyangwa 80%mu gihe Abarundi bo bafatirwaga ku manota 40%.

Ati” Kugira ngo umuntu abeho, Imiryango yacu wabonaga umuntu umwe niyo yabona akazi afite abana batatu, nakuze mbona iwacu tutari benshi harimo hari abana 14 turara mu nzu y’imyumba bibiri.”

Yongeraho ati ” Ibintu twaciyemo biragatsindwa n’Imana, nta buhunzi.”

Massamba yasobanuye ko yiyemeje kuyoboka inzira y’Ishyamba kandi yari yaratangiye kuryoherwa n’Ifaranga i Burundi yarabonye na Buruse yo kujya kwiga mu Busuwisi.

Ati” Ibyo byose kwari ukugira ngo mbanze mbone igihugu.”

Massamba yavuze ko ajya agira impunguke gato iyo abona abana by’abahanzi bari mu buryohe bw’imyaka 30, akibaza ati ” Ibintu bigize bitya bigaturika ni bande banyorosha? Banyorosha se bafite imyitozo?”

- Advertisement -

Yasabye abakiri bato kwiyubakira igihugu cyabo, ntibasamare kuko uko biyubaka umwanzi ahora ku maremba ategereje aho yinjirira.

Ati” Gusana u Rwanda ubu ngubu nibyo turi gutoza abato kugira ngo ibyo bakora byose bakomere ku muco…. Kugira umuco bizadufasha kubaka igihugu cyacu.”

Tariki 31 Kanama 2024, Massamba Intore afite igitaramo yise “3040UbutoreConcert”, kizaba gikomatanyije kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe ndetse n’imyaka 40 amaze yarihebeye umuziki gakondo.

Abari gutegura iki gitaramo bahamya ko
kizasiga urwibutso mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda ndetse n’amateka
yarwo binyuze mu bihangano byatanze umusanzu ukomeye mu rugamba rwo Kubohora Igihugu.

Muri iki gitaramo Massamba Intore azafatanya n’abandi bahanzi barimo Ariel Ways, Ruti Joel, Impakanizi, Umuvangamiziki ‘Dj Maranaud’ na GRVNDLVNG.

Massamba Intore ni Umunyarwanda wubatse izina mu muziki w’u Rwanda.
Yatangiye gukora umziki kuva mu myaka 40 ishize.

Yatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere Umuziki Gakondo, injyana iha ikuzo umuco w’u Rwanda, ikanoroshya ibarankuru ryerekeranye n’amateka y’Igihugu.

Massamba Intore mu kiganiro n’Itangazamakuru
Ruti Joël ari mu bazataramira abazitabira igitaramo cya Massamba

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *