Ufite ubumuga bwo kutabona ari mu banyeshuri batanu batsinze neza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Jean de Dieu Niyonzima ufite ubumuga bwo kutabona ari mu batsinze neza

Jean de Dieu Niyonzima wiga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho (Education Institute for Blind Children Kibeho) yahembwe muri batanu ba mbere bagize amanota meza mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Ku munsi wejo tariki ya 27 kanama 2024, nibwo hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza ndetse n’abo mu yisumbuye, mucyiciro rusange.

Jean de Dieu Niyonzima w’imyaka 18,yatangiye kwiga mu ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho kuva afite imyaka itandatu, aho yatangiriye mu kiburamwaka.

Yiga mu ishuri riherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, ariko akomoka mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Avuga ko kugira ngo atsinde neza yihaye intego no gutegura neza ikizamini.

Ati “Nabanje kwiha ingengabihe y’uko niga amasomo yanjye. Nkavuga nti, ku wa Mbere nziga nk’imibare na Phyisique (Ubugenge), muri Weekend nkakora imyitozo nkanasubiramo gakeya.”

Umucungamutungo w’ishuri ry’abatabona ry’i Kibeho, yavuze ko batewe ishema no kuba umwana wiga mu ishuri ryabo aza muri batanu ba mbere.

Yagize ati “Wenda ntitwari tuzi ko yaza ku mwanya wa gatanu mu Rwanda hose, ariko kuba ari umuhanga turabizi.”

Niyonzima afite ubumuga bwo kutabona ku rwego rwa 60%. Ngo ashobora kubona nk’ibiri muri metero ebyiri gusa, ariko ntaharenze, nk’uko bivugwa na Sr Nicolas, na we mu kwiga yifashisha inyandiko z’abatabona (Braille).

- Advertisement -

Yivugira ko amasomo yatsinze cyane ari imibare, ibinyabuzima (Biology) n’ubutabire (Chemistry) kandi ngo abikesha umuhate ashyira mu kwiga.

UMUSEKE.RW