Umubare w’abanyamahanga bakina RPL ntiwongerewe

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanze ubusabe bw’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League)  bwo kongera umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona, baguma kuri batandatu.

Uyu mwanzuro wamenyeshejwe abanyamuryango b’iri Shyirahamwe binyuze mu mabwiriza agenga Shampiyona ya 2024/25 yohererejwe amakipe mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Kanama 2024.

Mu minsi ishize ni bwo Rwanda Premier League yari yahaye abanyamuryango bayo amabwiriza amakipe azubahiriza muri shampiyona y’uyu mwaka, aho harimo ko abanyamahanga bemerewe kugaragara ku rutonde rw’abifashishwa ku mukino ari 12, mu gihe umunani ari bo bemerewe kubanza mu kibuga.

Ayo mabwiriza amaze kwemezwa n’amakipe yahise ashyikirizwa FERWAFA ngo iyemeze, ariko byarangiye iyateye utwatsi.

Mu mabwiriza yaraye ahawe abanyamuryango ba FERWAFA, iri Shyirahamwe ryabibukije ko Komite Nyobozi yayo ari yo igena umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona.

Bahise babamenyesha ko “Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere yemerewe gukinisha abakinnyi batarenze batandatu  ku mukino, uhereye mu mwaka w’imikino wa 2024/25.”

Abanyamuryango kandi bibukije ko umukinnyi urengeje imyaka 30 y’amavuko atemerewe  kwandikishwa ngo ahabwe uruhushya rwo gukina shampiyona, kereka gusa iyo yakiniye Ikipe y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu ishize.

Ikindi kiyongereye kuri ibi, ni uko “Umukinnyi ufite sitati y’ubuhunzi wahungiye mu Rwanda akaba afite ibyangombwa bitangwa n’urwego rubifitiye ububasha ntafatwa nk’umunyamahanga mu kwandikishwa.”

Muri aya mabwiriza kandi hagaragayemo ingingo y’uko abakinnyi ikipe yemerewe kwandikisha ari 33 aho kuba 30, ndetse ko n’abakinnyi bajya ku rupapuro rw’umukino (feuille de match) ari 20 aho kuba 18.

- Advertisement -

Amakipe menshi yashenguwe n’icyemezo cyo kwanga ubusabe bwo kongera umubare w’abanyamahanga kuko yari yaraguze abakinnyi benshi b’abanyamahanga bizeye ko bazongerwa nibura bakagirwa umunani.

Ayo mabwiriza n’andi yose yatanzwe na FERWAFA, aratangira gukurikizwa kuri uyu wa Kane, tariki 15 Kanama 2024 ubwo Shampiyona ya 2024/25 iraza kuba itangira. Gorilla FC irakira Vision FC, Bugesera ikine na Amagaju FC, mu gihe Mukura VS yakira Gasogi United. Imikino yose iteganyijwe saa Cyenda z’amanywa.

Abanyamahanga bakina shampiyona y’u Rwanda bazaguma ari batandatu

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW