Umubyeyi wa mbere yabyariye mu ivuriro IGIHOZO MEDICAL CLINIC

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ubuyobozi bwakiranye yombi uyu mwana wavutse

Mu ivuriro IGIHOZO MEDICAL CLINIC riri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryatangije serivisi z’ububyaza ku buryo umubyeyi utwite ashobora kubagana agafashwa.

Kuri uyu wa 05 Kamena 2024 nibwo ivuriro IGIHOZO MEDICAL CLINIC ryatangaje kumugaragaro ko ryatangiye gutanga serivisi z’ububyaza aho bita ku buzima bw’umwana nubw’umubyeyi.

Bwambere umubyeyi Iraguha Donatha ni we wabyariye muri ririya vuriro umwana w’umuhungu.

Donatha warikumwe n’umugabo we ubwo bakiraga uriya mwana wavukiye muri ririya vuriro kandi akavuka neza yavuze ko atarazi ko ariho azabyarira gusa yaje kubagana bamuha serivisi nziza kuburyo ubuzima bwe n’ubw’umwana bumeze neza binagendanye ko yabyaye neza.

Yagize ati “Ndashimira abaganga badufashije kugeza no kubakora amasuku uku kumera neza mfite ndabikesha serivisi inoze twahawe.”

Umuyobozi w’ivuriro IGIHOZO MEDICAL CLINIC Mukankusi Alphonsine yavuze ko bishimiye kwakira imfura y’ivuriro ayoboye kuko ari we mubyeyi wa mbere wahabyariye kandi gutanga serivisi nziza ariyo ntego.

Yagize ati “Hano dufite inzobere mu kubyaza kuburyo utugannye tuba dufite intego yo kumuha serivisi nziza kandi iyi serivisi z’ububyaza twazanye twagiye tuyisabwa kenshi bityo no mubyo tuje gukemera harimo n’ubucucike kuko hano hari ibitaro bimwe byatangaga iyi serivisi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere bishimira serivisi nshya bakiriye y’ubuzima kuko ubu umubyeyi ugiye kubyara guhabwa serivisi byoroshye akaba yakwitabwaho kugeza anabyaye kandi byose abikesha serivisi nziza.

Ririya vuriro ryigenga kandi mugufasha uriya mubyeyi ryamuhaye impano zijyanye n’umwana w’uruhinja anizezwa ko azahabwa inka izajya imukamirwa.

- Advertisement -
Umubyeyi wabyaye yashyikirijwe impano
Hari ibikoresho byagenewe abana
Hari ibitanda byagenewe ababyeyi babyaye

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza