Umukino wo Koga: RSF yahuguye abanyamakuru b’imikino [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu rwego rwo kubongerera ubumenyi ku mukino wo Koga, Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda [RSF], ryahuguye abanyamakuru b’imikino.

Guhera tariki ya 7-8 Kanama 2024, abanyamakuru b’imikino bari mu mahugurwa ku mukino wo Koga y’iminsi ibiri. Ni amahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi aba banyamakuru, kugira ngo barusheho gusobanukirwa umukino wo Koga.

Abagera kuri 11, ni bo babashije gukurikirana aya mahugurwa yatanzwe n’inzobere mu mukino wo Koga, Rafiki Jean Claude. Bimwe mu byo bahuguwemo, ni amategeko akurikizwa mu marushanwa atandukanye bitewe n’inyogo umukinnyi cyangwa ikipe yahisemo gukina.

Zimwe mu nyogo aba banyamakuru babwiwe ko ziba ziri mu marushanwa, ni Freestyle, Backstroke, Butterfly, Individual Medley, Medley Relay, Freestyle Relax na Mixed Relay. Bibukijwe kandi imvugo za tekinike zikoreshwa mu mukino wo Koga.

Aba banyamakuru bahuguwe, bibukijwe ibipimo biba muri Pisine Olempike ndetse n’ibipimo bya Pisine ziri semi-Olempike. Basobanuriwe kandi inshingano z’abasifuzi cyangwa abayobora amarushanwa [Officials].

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, RSF, Rugabira Igirimbabazi Pamela, yibukije aba banyamakuru ko ari bamwe mu bafatanyabikorwa b’uyu mukino, kandi abasaba kurushaho kumenyekanisha yaba imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Visi Perezida wa RSF, Uzabakiriho Innocent, nawe yibukije aba banyamakuru ko umukino wo Koga mu Rwanda ntaho wagera hatabayeho ubufatanye bwa bo kuko ari bo jisho rireba kure.

Mu kuyasoza, abitabiriye aya mahugurwa bashimiye iri shyirahamwe ryabashije kubongerera ubumenyi ku mukino wo Koga, ndetse bahabwa impamyabushobozi [Certifats] nk’ikinyemetso cy’uko bongerewe ubumenyi kuri uyu mukino.

Nyuma yo guhugurwa, abanyamakuru bahawe ikizamini cyo gukangura ubwenge
Rafiki Jean Claude ni we watanze aya mahugurwa
Abahuguwe baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye
Abanyamakuru b’imikino bahawe amahugurwa ku Mukino wo Koga
Imani Rabbin wa Isango Star ari mu bahuguwe
Ishimwe Ida Adelaide wa RadioTV10
Nsabimana Eddie ari mu bitabiriye aya mahugurwa
Yvonne Karugenge wa B&B Kigali FM
Inzobere mu mukino wo Koga mu Rwanda, Rafiki Jean Claude, Ubwo yarimo akurikirana uko abanyeshuri basubiza
Edmond wa RadioTV1
Abahuguwe bajyaga imbere bakagaragaza ko babyumvise neza
Yari amahugurwa y’iminsi ibiri
Visi Perezida wa RSF, Uzabakiriho Innocent yasabye abanyamakuru kuba abafatanyabikorwa b’umukino wo Koga mu Rwanda

UMUSEKE.RW

- Advertisement -