NYAMASHEKE: Umubyeyi witwa Uwingabire Alexianne wo mu Karere ka Nyamasheke wazahajwe n’ibibazo by’ubuzima arasaba ubufasha bwo kwivuza byisumbuyeho, ni nyuma y’uko akuwemo igihaha kimwe ndetse akaba asigaranye urura rumwe.
Uwingabire w’imyaka 39 arembeye mu rugo rw’ababyeyi be mu Mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera
Uyu mubyeyi ufite umwana umwe yabwiye UMUSEKE ko ubu burwayi bwamufashe muri Mata 2024, hari nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo bashakanye byemewe n’amategeko wifuzaga gushakana n’undi mugore ufite amafaranga.
Ati “Mu kwezi kwa Mata 2024 hari umugore nasuye iwe mu rugo ampa umutobe w’ibitoki mu gikombe numvamo impumuro mbi, kubw’uburibwe narimfite musaba amazi aranshushubikanya ambwira kumuvira aho.”
Icyo gihe yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Mwezi bamuha imiti yo kumworohereza ububabare nyuma yoherezwa ku Bitaro by’Intara bya Bushenge kugira ngo yitabweho.
Ku Bitaro by’i Bushenge bakoze uko bashoboye bamubaga urura ndetse n’igihaha kimwe kuko byari byangiritse.
Uwingabire yaje gushyirwa mu nda imashini n’ibindi bikoresho bimufasha kugira ngo iminsi ibashe kwicuma.
Mu bubabare bwinshi avuga ko yifuza ubuvuzi bwisumbuyeho ari naho ahera asaba abagiraneza kumugoboka kuko yaba we ndetse n’umuryango we basanzwe batishoboye.
By’umwihariko arasaba inzego za Leta ko yafashwa kubona ubuvuzi, akabasha kubona imiti yisumbuyeho akongera akaba muzima nk’abandi.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Bigirabagabo Moise yabwiye UMUSEKE ko hari abantu bari mu Nkiko bakekwaho kugirira nabi Uwingabire.
Ati ” Ikibazo cye kiri mu Nkiko abakekwa kuba babifitemo uruhare barafashwe bashyirizwa inzego zibishinzwe”.
Gusa uyu muyobozi avuga ko Uwingabire ngo atigeze ababwira ko atishoboye ari naho ahera avuga ko akwiriye kujya ku buyobozi kuvuga ibyo yifuza.
Ati “Iyo umuntu atishoboye nk’ubuyobozi araza tukamwandikira icyangombwa cy’uko atishoboye ntabwo yangezeho akinsaba”.
N’ubwo ubuyobozi buvuga ibi, mu gihe Uwingabire utabasha kweguka mu buriri atatabarwa ashobora kuhaburira ubuzima, ariho ahera asaba Leta n’abagiraneza kumugoboka.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Nyamasheke