Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS yirukanywe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Zephanie Niyonkuru wari umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yirukanywe

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2024, yavanye ku mirimo Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Abaminisitiri rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yavanye ku mirimo bwana Zephanie Niyonkuru wari umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”

Ntabwo hatangajwe impamvu yo kwirukanwa kuri iyi mirimo gusa hamaze iminsi nabwo iyi Minisiteri ivugwamo uguhuzagurika no kutita ku makipe amwe y’igihugu bigakekwa ko byaba ari uburangare .

Usibye ibyo kandi hari ikibazo cya Kigali Pelé Stadium aho moteri icana amatara  itabasha kuyacana yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino yo mu masaha y’ijoro.

Umukuru w’Igihugu  yabigarutseho avuga ko “icyo kibazo kitagakwiye kuba cyarabayeho mbere.

Muri Mutarama umwaka ushize nibwo yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Shema Maboko Didier .

Ni nyuma yaho mu  UKwakira  2022 nabwo yari yahagaritswe mu Urwego rushinzwe Iterambere, RDB,aho yari umuyobozi Mukuru wungirije w’Uru rwego.

Zephanie ni umwe mu bayobozi babaye muri siporo yo mu Rwanda cyane ko yabaye umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande ndetse yagiye asifura imwe mu mikino y’imbere mu gihugu ikomeye irimo iyahuzaga APR FC na Rayon Sports nk’amakipe y’amakeba.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -