Ababagira ingurube ahatemewe bihanangirijwe

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Inyama y'ingurube isaba isuku nyinshi

Bamwe mu binjiye mu mwuga wo gutunganya inyama z’ingurube n’ibizikomokaho bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, basabwe kwirinda kongera kubagira mu rutoki n’ahandi habonetse hose kugira ngo barinde abaguzi babo guhura n’ibibazo biterwa no kurya ibitujuje ubuziranenge.

Ni ubutumwa bahawe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro uruganda rutunganyirizwamo inyama z’ingurube rwa A2-Z, ruri mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze zigakorwamo sosiso, burete, gutunganya amavuta y’ingurube, gukata inyama zigafungwa mu bintu byabugenewe ku buryo uzishaka azibona ku ngano iyo ariyo yose yifuza n’ibindi byinshi.

Ni uruganda rwubatswe runashyirwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga byo kwifashishwa mu gutunganya no kubika inyama z’ingurube, bikorwa ku bufatanye n’umushinga Orora Wihaze aho wabahaye amahugurwa ahagije ku bijyanye n’uko ibyo bikoresho bikoreshwa n’uko izo nyama zitunganywa, kugira ngo barinde ababikora gutanga inyama zitujuje ubuziranenge no guteza imbere ibikomoka ku musaruro w’ubworozi.

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube, Alexis Mbaraga, avuga ko kubona uruganda rutunganya neza inyama z’ingurube bibereka ko isoko rifunguye, bikanabaha imbaraga zo kurwanya bagenzi babo bakibagira mu rutoki bakagurisha aho babonye, bagatanga ibitujuje ubuziranenge.

Yagize ati ” Kubona uruganda nk’uru bitwereka ko ahasigaye ari ahacu aborozi, isoko rirafunguye natwe bidutera imbaraga zo kurwanya bagenzi bacu bakibagira iyo mu rutoki bakagurisha aho babonye, bikaba byanagira ingaruka ku baziriye kuko ntiziba zujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi w’umushinga Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID, Lucia Zigiriza, avuga ko gufungura uru ruganda byakozwe bagamije gufasha abaturage kubona inyama hafi z’ingurube mu kunoza imirire, ariko bakanagura ibyujuje ubuziranenge birinda indwara zaterwa no kurya ibyanduye.

Yagize ati ” Twafatanyije na A2-Z gushyiraho uru ruganda kugira ngo abaturage babone hafi inyama z’ingurube kandi zitunganyije mu buryo bwujuje ubuziranenge, ni uruganda rwujuje ibisabwa twabafashije kubona ibikoresho n’icyumba gikonjesha, ndetse twanabahaye amahugurwa y’uko zitunganywa kugira ngo zigere ku isoko zujuje ibisabwa.”

Umuyobozi mu ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza muri RICA, Mbabazi Antoinette, asaba abari mu ruganda rwo gutunganya inyama z’ingurube kubahiriza ibisabwa anasaba abaguzi kwitondera kugura inyama zose babonye kuko ziba zitujuje ibisabwa.

Yagize ati” Ubuziranenge bw’ibikomoka ku nyama z’ingurube n’izindi nyama ni ngombwa kugira ngo barinde indwara n’umwanda bishobora kwangiza abazirya, turacyakurikirana ababikora mu buryo butari bwo kandi bigeze aheza, ndetse dusaba abari muri ubu bucuruzi kubikora mu buryo bwujuje ibisabwa n’abaguzi birinde kugura inyama babonye zose kuko hari iziba zitujuje ubuziranenge.”

- Advertisement -

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abari mu ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube bujuje ibisabwa byose bandikishije imishinga yabo muri RDB bagera kuri 72 n’abandi basaga 80 bagishakisha ibyangombwa bibemerera kwinjira muri iri shyirahamwe.

Hatashywe ku mugaragaro uruganda A2- Z rutunganyirizwamo inyama z’ingurube
Hagaragajwe uko inyama z’ingurube zikatwamo ibice bitandukanye zikagurishwa
Hasobanuwe uko ingurube ibagwa mu buryo bwiza

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *