Abanyamakuru bahanzwe amaso mu iterambere ry’ubuhinzi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Dr. Télesphore Ndabamenye, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB)

Abanyamakuru bibukijwe ko bahanzwe amaso mu kumenyesha abaturage ubuhinzi bugezweho no guca impuha ku ikoranabuhanga mu guhindura uturemangingo fatizo tw’ibihingwa (GMOs), kugira ngo inkuru zabo zigishe abahinzi aho kubashyira mu rujijo.

Byatangajwe ubwo hatangwaga ibihembo ku banyamakuru bakoze inkuru nziza ku buhinzi, ibihembo bitangwa n’ikigo cyitwa OFAB ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Abanyamakuru bibukijwe ko u Rwanda rufite ubutaka buto, bityo bakwiriye kugira uruhare mu gufasha abaturage kumva neza ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga u Rwanda rukomeje guteza imbere.

Basabwe gufasha abahinzi guhindura imyumvire, bakava ku buhinzi bwa gakondo bwo guhingira inda, aho usanga basarura ariko nyuma y’ukwezi kumwe bagataka inzara.

Babwiwe ko igihugu kitagera ku iterambere rirambye mu gihe hari abaturage bagorwa no gushyira ibiryo ku isahani.

Mbarushimana Pio, ukorera RBA mu Ntara y’Amajyaruguru, yabwiye UMUSEKE ko yatewe ishema no kuba inkuru ye ya televiziyo yaratsinze muri aya marushanwa, ariko ikirushaho ari umusaruro yatanze mu gufasha abahinzi.

Gusa avuga ko gahunda y’ikoranabuhanga mu buhinzi ikwiriye kwihutishwa hirya no hino mu gihugu, ikava ku mpapuro ikagera ku murima, kugira ngo abaturage badafata ibyo babwirwa n’itangazamakuru nk’ibihuha.

Ati “Abashakashatsi bihutishe ubwo bushakashatsi kugira ngo izo mbuto zigere ku baturage, bazihinge ubundi twihaze mu bihingwa.”

Emmanuel Mugisha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), yashimye uruhare rw’abanyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru zifasha abahinzi mu iterambere ryabo.

- Advertisement -

Yavuze ko ari ngombwa ko abanyamakuru bihugura kugira ngo bajyane n’Isi y’ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubuhinzi, bityo harandurwe ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Ati “Uru ni uruhare rw’itangazamakuru kugira ngo ribashe gutanga amakuru y’imvaho mu bumenyi bw’ubuhinzi. Muri iki gihe, kubera ko abantu bari kwiyongera, birasaba ikoranabuhanga kugira ngo babone ibibatunga.”

Dr. Télesphore Ndabamenye, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko abaturage bibona mu itangazamakuru, bityo ko rigomba kugira uruhare rukomeye mu kuvugurura ubuhinzi nk’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda.

Ati “Tugeze aho dukeneye abanyamakuru mu buhinzi kugira ngo badufashe mu bukangurambaga, badufashe gutanga amakuru nyayo mu buryo nyabwo.”

Mu cyiciro cy’inkuru zanditse ku mpapuro (Print) no kuri Internet (Online), hahembwe Annonciate Byukusenge, ukorera The Front Magazine, ni nawe wahize abandi ahembwa igikombe n’ibihumbi 500 Frw.

Mu cyiciro cy’abakoze inkuru kuri Televiziyo, hahembwe Pio Mbarushimana, ukorera RBA mu Ntara y’Amajyaruguru, naho kuri Radiyo hahembwa Juventine Muragijemariya, na we ukorera RBA, buri umwe ahembwa ibihumbi 300 Frw.

Mbarushimana Pio, ukorera RBA mu Ntara y’Amajyaruguru ahabwa igihembo
Juventine Muragijemariya wa RBA ari mu bahembwe
Annonciate Byukusenge, ukorera The Front Magazine, ni we wahize abandi
Dr. Télesphore Ndabamenye, Umuyobozi Mukuru wa RAB
Emmanuel Mugisha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC)

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *