Abaregwa uburiganya mu gushaka ko abana bajya gukina hanze bitabye Urukiko

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga niho iburanisha ryabereye

Muhanga : Nshimiyimana David  umuyobozi w’Ikipe ya The Winners ikorera imyitozo kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga na mugenzi we Munyampundu baregwa inyandiko mpimbano ngo abana babo bajye  gukina mu Bufaransa, bishyikirije Urukiko barusaba kugabanyirizwa ibihano.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 23 Nzeri 2024 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Nshimiyimana David na Munyampundu Jean bari baratorotse Ubushinjacyaha bongeye kwishyikiriza Urukiko barusaba igihano gisubitse.

Aba bombi hamwe na Mukandamage Antoinette, Munyampirwa Denis, Hakizimana Octave, Habineza Vincent de Paul na Mbera Rivuze Pierre baregwa icyaha cy’inyandiko mpimbano,  bagamije guhindura inyandiko z’irangamimerere z’abana bashakaga kujya mu marushanwa y’Umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye,rwari  rwararekuye by’agateganyo  batandatu muri aba  barimo Nshimiyimana David, Mukandamage Antoinette, Munyampundu Jean, Munyampirwa Denis na Mbera Rivuze Pierre na Hakizimana Octave.

Urukiko rwakatiye  Habineza Vincent de Paul igifungo cy’iminsi 30.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo, Nshimiyimana David, Munyampundu Jean, Mbera Rivuze Pierre wahoze ari umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kibilizi , mu karere ka Nyamagabe, na Munyampundu Denis baracika.

Ubushinjacyaha busaba ko Mukandamage na Habineza Vincent de Paul bafungwa nyuma bakorana amasezerano y’ubwumvikane bemera icyaha.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama abo bose bahise bacika, mu mpera z’icyumweru gishize bishyikirije Ubutabera bahita bafungwa.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, baburanye bemera icyaha bashinjwa bavuga ko izo nyandiko mpimbano baregwa bazikoze bagamije kuzamura impano y’abana.

Aba baviga ko     abana bageze mu Bufaransa bakegukana igikombe,bahesha n’igihugu ishema kandi ko nta ngaruka byagize ku Rwanda zijyanye n’amasezerano ibihugu byombi byari byasinyanye ahubwo ko ibikombe batahukanye byatumye amasezerano yongerwa.

- Advertisement -

Nshimiyimana ati “Nta zindi nyungu twari tugamije usibye guteza imbere impano z’abana b’uRwanda.”

Nshimiyimana avuga ko asaba imbabazi kuri ibyo byaha ashinjwa atakambira Urukiko ko mu bihano Urukiko ruzamufatira cyasubikwa ahubwo agacibwa  ihazabu.

Munyampundu Jean nawe waburanye yemera icyaha, avuga ko umwana we yaje amubwira ko agomba gutanga 40,0000frw kuko ikipe akinira yamwijeje ko ni batsinda bazagumayo, bagatumira n’ababyeyi babo bakabasangayo.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, buvuga ko ishema ry’igihugu ritubakiye ku byaha ahubwo ryubakira ku mategeko, ubutwari n’ubunyangamugayo.

Gusa Ubushinjacyaha bukavuga ko Urukiko rukwiriye gusuzuma dosiye ya buri wese ariko rukabaha igihano kitari munsi y’imyaka itanu  n’ihazabu ya miliyoni eshatu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko rugomba kwita ku  amasezerano y’ubwumvikane Mukandamage Antoinette na Habineza Vincent de Paul bagiranye n’Ubushinjacyaha bakagabanyirizwa ibihano.

Abunganizi ba Nshimiyimana David na Munyampundu Jean babwiye Urukiko ko ibihano ruteganya guha abakiliya babo  rutagomba kwirengagiza uruhare barugaragarije  bemera icyaha n’impamvu yatumye bakora ibi byaha kuko nta nyungu zabo bwite bari bagamije usibye kuzamura impano y’abana.

Mu iburanisha rya mbere, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye aba bose ibihano by’imyaka irindwi  n’ihazabu ya miliyoni eshanu y’amafaranga y’uRwanda.

Isomwa ry’urubanza rizaba Taliki ya 15 Ukwakira 2024 saa cyenda.

Nshimiyimana David na Munyampundu Denis bishyikirije Ubutabera bisabira igihano gisubitse

MUHIZI Elisee

UMUSEKE.RW/Muhanga

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *