AS Kigali y’Abagore yahize kwisubiza icyubahiro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kugira umwaka mubi 2023-24 kubera amikoro make, Ubuyobozi bwa AS Kigali WFC bwahize ko iyi kipe igomba kwisubiza icyubahiro.

Ni ikipe yatangiranye abakinnyi 17 bo mu kipe nkuru n’abandi bo mu kipe y’abato.

Aganira na UMUSEKE, Perezida w’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yavuze ko ikibaraje inshinga ari ukongera kwisubiza icyubahiro iyi kipe yahoranye.

Ati “Ikipe yatangiye imyitozo itegura umwaka w’imikino 2024-25. Ikipe iruzuye kandi ihagaze neza. Turi gushaka abandi bake basimbura abagiye.”

Yakomeje agira ati “Hari igihe iyo ibintu bitateguwe neza, bigera hagati bikakugora. Icyo twakwizeza abakunzi bacu ni uko tugiye gutangira iyi shampiyona twarabanje kwitegura neza. Twakoze imibare myiza, ku buryo ikibazo cy’amikoro twahuye nacyo mu mwaka ushize, kitazongera kubaho.”

Uyu muyobozi yemeje ko uyu mwaka w’imikino 2024-25, bagomba kwegukana ibikombe bibiri (Icya shampiyona n’icy’Amahoro).

Ati “Turabirwatara byose. Ubu noneho nta na kimwe tuzayirekera (Rayon Sports WFC). Turashaka kwerekana amahindura ya AS Kigali. Ubu twaje twiyemeje kwisubiza icyubahiro nk’uko byahoze.”

Ubwo iyi kipe yatangizaga imyitozo ku wa 29 Kanama 2024, yatangijwe n’umutoza w’abanyezamu, Safari Mustafa mu buryo bw’agateganyo.

Amakuru yizewe avuga ko mbere yo gutangira imyitozo itegura uyu mwaka w’imikino, abakinnyi ba AS Kigali babanje kwishyurwa imishahara ibiri mu yo bari baberewemo.

- Advertisement -
Perezida wa AS Kigali WFC, Ngenzi Jean Paul, yatangaje ko iyi kipe igomba kwisubiza icyubahiro
Abakinnyi ba AS Kigali WFC batangiye imyitozo
Bakorera kuri Kigali Péle Stadium
Batangiranye ubushake

UMUSEKE.RW