Baregeye indishyi basaba miliyoni 19Frw ku bantu baguye mu musarani muri 2021

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mu mwaka wa 2021 nibwo iriya mpanuka yabaye (Photo archives)

Nyanza: Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwatangiye kuburanisha urubanza rw’abantu babiri bapfiriye mu cyobo cy’umusarane, abaregera indishyi bashaka miliyoni 19Frw, abaregwa bo bahakana icyaha.

Uwatanze ikirego ni Jacqueline Ibyoyigeneye akaba nyina wa nyakwigendera Mayira Thierry wapfuye afite imyaka 26 y’amavuko.

Uyu mubyeyi wabuze umwana we, muri uru rubanza ahagarariwe na Me Céléstin NSHIMIYIMANA.

Mu rubanza haregwa nyiri icyo cyobo n’igipangu cyarimo witwa Désire Sezicyeye, we yunganirwa na Me Englebert Habumuremyi.

Abarega basaba indishyi z’akababaro zingana  na miliyoni 19Frw.

Me Céléstin NSHIMIYIMANA uhagarariye umuryango wabuze uwabo mu kirego cye avuga ko uwitwa Mayira Thierry na Xavier Tuyizere w’imyaka 37 baguye mu cyobo cy’umusarane bari kukividuramo imyanda binarangira bapfuye.

Me Céléstin muri icyo kirego akomeza avuga ko icyatumye bagwamo bagapfa ari amakosa ya nyiri icyo gipangu icyo cyobo  cy’imisarane cyarimo, kuko atateguye uburyo bwiza bwo kuvidura ku buryo abo bantu bitari kubagiraho ingaruka, cyangwa se akaba yakoresha imodoka y’akarere yabugenewe kuko ihari.

Me Céléstin agasaba ko Désire yatanga indishyi kuko nyakwigendera Thierry yari umusore ufite icyerecyezo cyiza yanashoboraga kugira umuryango maze ukaguka.

Me Englebert Habumuremyi wunganira uregwa witwa Sezicyeye Désire, yemeza ko izo ndishyi zidakwiye gutangwa kuko aho banyakwigendera bapfiriye niba ari aha Désire nicyo gipangu kikaba ari icye ntibivuze ko ariwe wabahaye akazi kuko Désire w’umusirikare yari mu butumwa bw’akazi.

- Advertisement -

Abaregwa bakomeza bavuga ko ikigaragara ari uko ba nyakwigendera bapfunduye icyobo cy’umusarane bashaka kwiba ifumbire y’uwo musarane, bityo Sezicyeye Désire adakwiye kuryozwa izo ndishyi.

Me Englebert yabwiye urukiko ko bafite inzitizi ko iki kirego kidakwiye kwakirwa. Yavuze ko ibyo byago byabaye umukiliya we Désire ari mu butumwa bw’akazi butararangira, bityo adakwiye kuregwa.

Me Englebert ati “Kuba ari nyirinzu ntibivuze ko yatanze akazi.”

Me Englebert akemeza ko ba nyakwigendera nta masezerano y’akazi bagiranye na nyiricyobo akanaba nyiri icyo gipangu icyobo cyarimo.

Sezicyeye Désire we yabwiye urukiko ko icyo gipangu icyobo cyabagamo ari we, ari umugore we, ari abapangayi nta muntu wabagamo.

Akemeza ko abo ba nyakwigendera binjiye mu gipangu bakura ‘betton’ ku cyobo cy’umusarane nta we ubibabwiye.

Désire avuga ko igipangu cye cyigizwe n’ibice bibiri, ko igice cya  mbere ari inzu z’ubucuruzi zinabamo abantu. Igice cya kabiri hari inzu n’icyo cyobo, ariko izo nzu ntizibamo abantu ku buryo yizera ko nta kibazo kirimo, ariko kibaye ngo abo baba mu nzu z’ubucuruzi bamubwira, cyangwa n’inzego z’ibanze zikaba zamubwira.

Désire yemeza ko atari kuvidurisha icyobo cy’umusarane cye kuko cyari kitaruzura, kandi abo ba nyakwigendera nta masezerano y’akazi yari afitanye na bo.

Me Céléstin NSHIMIYIMANA uhagarariye umuryango wabuze ababo na we yabwiye urukiko ati “Niba bavuga ko nyiri icyo cyobo cy’umusarane adakwiye kuregwa, niberekane ukwiye kuregwa.”

Me Céléstin yemeza ko Désire ibyo byago biba yari mu butumwa bw’akazi kuko asanzwe ari umusirikare.

Ati “Ariko kuba mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu ntibikuraho ko ibikorwa bye byari mu Rwanda bitari gukora, kuko n’umugore we ntibajyanye muri ubwo butumwa.”

Yemeza ko icyo gipangu cyarimo abapangayi, akongeraho ko kuba umuntu yumvikanye n’umuntu bakagirana amasezerano atanditse byemewe kandi bikurikije amategeko.

Me Céléstin akavuga ko raporo yakozwe n’inzego z’ibanze ba nyakwigendera bakimara gupfa, yemeza ko bapfuye bari mu kazi bari bahawe.

Me Céléstin ati “None niba abo turega bo bemeza ko ba nyakwigendera bari abajura, byibura ntibagaragaze aho babareze?”

Yavuze ko inzitizi zuko ikirego kidakwiye kwakirwa bidakwiye guhabwa agaciro, ahubwo ikirego gikwiye kwakirwa.

Me Céléstin yavuze ko icyobo cyari cyaruzuye iyo myanda ari na yo mpamvu hatanzwe akazi ngo kividurwe.

Yavuze ko ba nyakwigendera bakimara gupfa RIB yahageze ikora iperereza, inabaza abatangabuhamya na dosiye irakorwa aho abo batangabuhamya bemeza ko ba nyakwigendera bari mu kazi.

Umucamanza akimara kumva ko aho hantu RIB yahageze yahise asubika urubanza, asaba Me Céléstin NSHIMIYIMANA kuzabanza kuzana iyo dosiye yo muri RIB ifitanye isano n’uru rubanza.

Ba nyakwigendera Mayira Thierry na Tuyizere Xavier bapfuye mu mwaka wa 2021 baguye mu cyobo cy’umusarane bagwa ahazwi nko kuri mirongo ine, mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Kubona imibiri yabo byasabye iminsi ibiri, inkuru mbi imenyekana ko bapfuye ndetse n’ibikorwa barimo byari kumanywa y’ihangu.

Umucamanza azafata icyemezo taliki ya 02 Ukwakira, 2024 niba iki kirego cyo kuregera indishyi gikwiye kwakirwa, cyangwa niba kitazakirwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *