Bashize ipfa ! Massamba yakoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Makanyaga yaje gushyigikira Massamba

Ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2024 muri BK Arena, Massamba Intore yahakoreye igitaramo cy’amateka yaririmbiyemo abakunzi be afatanyije n’abahanzi barimo Ruti Joël na Ariel Wayz.

Ni igitaramo uyu muhanzi yateguye mu kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki ndetse n’indi 30 ishize u Rwanda rubohowe.

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibirori butandukanye, Luckman Nzeyimana ni we wayoboye iki gitaramo cyatangijwe n’igikorwa cyo kumurika imideli.

Ariel Wayz ni we wabimburiye abandi bahanzi kugera ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ize zakunzwe cyane ndetse agaragarizwa urukundo n’abitabiriye igitaramo.

Umuhanzi Ruti Joël ukunzwe mu njyana gakondo niwe wakurikiyeho maze akurirwa ingofero n’abitabiriye iki gitaramo cyari kinogeye ijisho.

Ruti yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake, by’umwihariko yunamira umuhanzi Yvan Buravan mu ndirimbo ye.

Massamba Intore ubwo yari ageze ku rubyiniro yakirijwe impundu n’amashyi y’urufaya abitabiriye igitaramo bamwereka ko batewe ishema nawe.

Yinjiriye mu ndirimbo “Amarebe n’Imena” yafatanyije na Ruti Joël, yakurikijeho indirimbo yise “Imihigo y’Imfura” , “Amararo”, “Impunga Inanga” na “Berenadeta”.

- Advertisement -

Yaje gusubira mu rwambariro agaruka yambaye “Gikotanyi”, akigera ku rubyiniro atererwa “Isaluti” na Ruti maze yanzika indirimbo zirata ubutwari bw’Inkotanyi.

Ni igice cyari gishyushye cyane dore ko abitabiriye iki gitaramo bahagurutse bacinya akadiho baririmbana na we izirimo “Inkotanyi Cyane”, “Kibonge” na “Iyambere” na “1420”.

Massamba yagarutse mu yindi sura maze yanzika mu ndirimbo zirimo “Araje” “Nzajya inama nande”, “Arihehe”, “Mpore Mpore”, “Agasaza” zikaba zimwe muzo uyu muhanzi akoresha inshuro nyinshi iyo yagiye kuririmbira abageni.

Yakurikijeho indirimbo z’urukundo zirimo “wirira”, “Ibimbabaza”, “Ngwino”, n’izindi.

Massamba yaje guhamagara ku rubyiniro umukobwa we witwa Ikirezi Deborah uba muri Canada, ahabwa umwanya aririmba indirimbo ye yise “Smile”.

Uyu munyabigwi mu njyana gakondo yahamagaye ku rubyiniro kandi undi mukobwa we witwa Ntore Gicanda uba mu Bubiligi.

Mu gushimira abakunzi be biganjemo abakuru n’abato, Massamba yahamagaye umuhanzi Josh Ishimwe uri mu bagezweho mu Rwanda, maze aririmba indirimbo “Sinogenda Ntashimye”.

Yahamagaye kandi umuhanzi Lionel Sentore waturitse mu Bubiligi aje kwitabira iki gitaramo, aririmba indirimbo “Uwangabiye” ivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame.

Teta Diana na Jules Sentone bahawe umwanya baririmbana indirimbo bise “Umpe akanya”. Bishimiwe cyane.

Indirimbo “U Rwanda mureba” yahuriyemo Intore Massamba na Dj Marnaud ni yo yasoje Igitaramo “3040 Ubutore Concert” cyabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.

Ariel Wayz ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro

Luckman Nzeyimana niwe wayoboye iki gitaramo
Hamuritswe imideli

Umukobwa wa Massamba yaririmbanye na Se

Massamba n’umukobwa we witwa Ikirezi

Makanyaga yaje gushyigikira Massamba

 

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *