CAF Champions League: Imibare ya APR yajemo ibihekane

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ibifashijwemo na Fiston Kalala Mayele, ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino ubanza w’amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, bituma urugendo rwo matsinda ruzamo ibihekane ku kipe y’Ingabo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 APR FC yari yakiriye Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

Umutoza wa APR FC akaba yari yahisemo kubanzamo 11 yakoresheje asezerera Azam FC.

Yari yabanjemo; Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy

Mu minota 15 ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akinira mu kibuga agerageza kurema uburyo bw’ibitego ariko nta bufatika bwabonetsemo.

Ku munota wa 17, Karim Hafez yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Pavelh Ndzila kuwufata ngo awugumane biranga, gusa habuze umukinnyi wa Pyramids FC ushyira mu izamu.

Ku munota wa 22, Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Ahmed Naser awukuramo.

Muri iyi minota APR FC yari yashyize igitutu kuri Pyramids, ndetse ikinira cyane imbere y’izamu rya yo.

Ku munota wa 36, Seidu Dauda yateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze gato y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

- Advertisement -

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 50 cyitsinzwe na Mohamed Chibi, ni ku mupira wari utewe mu izamu na Mamadou Lamine Bah, maze uyu myugariro aritsinda kubera guterwa igihunga na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 63, Mugisha Gilbert yacomekewe umupira mwiza ariko ateye mu izamu unyura hejuru.

Ku munota wa 64, APR FC yakoze impinduka za mbere, Taddeo Lwanga wagize umukino mwiza yasimbuwe na Aliou Souane.

Ku munota wa 75, APR FC yakoze impinduka za kabiri, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah bavuyemo hinjiramo Victor Mbaoma na Richmond Lamptey.

Pyramids FC yaje kwishyurwa iki gitego ku munota wa 83 gitsinzwe na Fiston Kalala Mayele, ku mupira wari uvuye muri koruneri maze uyu rutahizamu agitsindisha umutwe.

Ku munota wa 90, ikipe y’Ingabo yakoze izindi mpinduka, yinjiza Tuyisenge Arsène na Niyibizi Ramadhan baje mu kibuga basimbura Mugisha Gilbert na Seidu Dauda bavuyemo.

Gusa izi mpinduka za Darko Novic si kinini zahinduye kuko n’ubundi umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1.

Ikipe izasezerera indi muri izi zombi nyuma y’umukino wo kwishyura, izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League akiri inzozi kugeza ubu ku kipe ya APR FC.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 21 Nzeri, ikipe izakomeza izahita ijya mu matsinda ya CAF Champions League.

Pyramids FC yabonye igitego cy’ingenzi cyane
Ibyishimo bya APR FC ntibyatinze
Igitego batsinzwe cyabashyize mu mibare y’ibihekane
Lwanga ahantu hose yabaga acunga Ramadan Sobhi
Touré ari mu batatanze byinshi ku ruhande rwa Pyramids FC
Uruhande rw’Abanya-Misiri, rwahinduye imipira myinshi yaganaga ku izamu rya APR FC
Ba myugariro ba APR FC ntako batari bagize
Fiston Mayele yari yabanje kugerageza amashoti ariko akajya hanze
Pavelh Ndzila yagerageje gutanga ibyo yari afite byose
Fiston Mayele yafashije ikipe ye kwivana i Kigali idatsinzwe
Ramadan Sobhi ntiyatanze byinshi uyu munsi


UMUSEKE.RW

Ibitekerezo 2
  • Twubake inzego zihamye (structure) Ikindi team scouting ifité ubushobozi izana Abakinnyi Bafite calibre Naho UBundi Kugya mu Matsinda ntibishoboka never ex let ntagwabireba jean marie atsinda zamalec Nta diplôme ihambaye muri foot Yari Afité aríko Yari Afité Abakinnyi beza turacyafite urugendo rurerure urazana umunyamahanga wu muswa Avuye iwabo ngo azakugyana mu Matsinda ninko kurangiza inshingano zo kubazana.murakoze

  • Championnat yacu Iri ku rwego ruciriritse Nta guhangana ubushobozi bwa league buri hassi Cyane haba nokuba yoboye ligue ntawaza gushora imari muri foot yacu qualité ya foot yacu Iri hassi Stade ziri vide team nka 80% Nta bushobozi abanyamakuru ba sport badafite ubumenyi nuruvange rw ibibazo .imibereho ya za team yacu ntakigenda.biragoye guhanga na pyramide ifité staff 20 buri wesse afité Icyo ashinzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *