CAF yakuye Inteko Rusange muri DRC kubera MPOX

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Inteko Rusange Isanzwe ihuza abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ntikibereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC] kubera indwara y’Ubushita bw’Inkende izwi nka MPOX yugarije iki gihugu.

Iyi Nama y’Inteko Rusange Isanzwe ihuza abanyamuryango ba CAF, byari biteganyijwe ko izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC], ariko yamaze kuhavanwa nyuma y’uko iki gihugu cyugarijwe n’Ubushita bw’Inkende [MPOX].

Yahise ijyanwa mu mujyi wa Addis-Abeba muri Éthiopie ariko igihe izabera cyo ntikiratangazwa. CAF yavuze ko izatangaza igihe izabera mu minsi ya vuba. Ibi byavugiwe mu nama yahuje Komite Nyobozi y’uru rwego rureberera ruhago ya Afurika, yabereye i Nairobi mu mpera z’icyumweru gishize.

Inama y’Inteko Rusange Isanzwe y’Abanyamuryango ba CAF, yakuwe muri DRC kubera MPOX ijyanwa muri Éthiopie

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *